Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

ABAFITE ABANA BAFITE UBUMUGA BWO MU MUTWE BARERERA MURI HVP GATAGARA BARASABA ABABYEYI KUJYA BABAGARAGAZA.

Monday 16 June 2025
    Yasomwe na

Abarerera mu ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe HVP GATAGARA, barasaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe gutinyuka nabo bakabajyana yo.


HVP GATAGARA

Igikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho n’ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe HVP GATAGARA, mu ishami rya Gikondo, cyitabiriwe n’inzego bwite za leta, imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ndetse n’imiryango mpuzamahanga nterankunga, ababyeyi baharerera. Abaharerera barashima impinduka ku bana baharererwa, ariko bagasaba iri shuri, inzego bwite za Leta n’imiryango nterankunga, gushyira imbaraga mu bukangurambaga bushishikariza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe gutinyuka kubazana muri iri shuri bakiri bato kuko ari bwo bitanga umusaruro.


Umubyeyi umwe yagize ati:’’navuga ko bakoze igikorwa gikomeye cyane, kuko umwana wange no mu rugo yari yaratangiye kutunanira, yirwaga ku muhanda, rero aho ntuye abaturage barishimye cyane babonye umwana yambaye inifomo atangiye kuza ku ishuri, ndetse aho agereye hano hari ibintu byinshi byahindutse. Hano hantu tuhigira ibintu byinshi bishobora gutuma umuryango wongera gusubirana, kuko iyo mufite umwana ufite ubumuga hari igihe haza amakimbirane akomeye cyane, ariko ikintu gikomeye cyane ni uko bahera no ku bana bato, ariko twebwe ababyeyi iyo tutabonye ayo mahungurwa ngo abo bana batangire bakiri bato iyo bakuze biratuvuna cyane’’.


Umubyeyi ufite umwana urererwa muri HVP-Gatagara.

Andre Avele Izere, niwe ukuriye umushinga HVP GATAGARA GIKONDO, uterwa inkungu n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi European Union, binyuze mu mushinga w’Abadage wita ku bafite ubumuga CBM (Christian Blind Mission), avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga w’imyaka 3 umaze amezi 19, hibandwa ku guteza imbere uburezi bw’umwana ufite ubumuga kandi n’ubundi hibandwa ku bukangurambaga bafatanyamo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abandi bafatanya bikorwa.


Uyu muyobozi yagize ati:’’ni uburezi budaheza, ariko duharanira cyane cyane kugira ngo na ba bandi bari barasigajwe inyuma, abana bafite ubumuga babashe kubona uburezi bubabereye. Dukorana cyane n’inzego z’ibanze, tugakorana n’ababyeyi, n’abantu batanga serivisi zitandukanye, abayobozi b’amadini kugira ngo tuzamure urwego rw’imyumvire, duhindure ya myumvire ivuga ngo umwana wavukanye ubumuga bwo mu mutwe ntakintu ashoboye. Dushiraho kampeyini zishinzwe kuyihindura, twarabikoze muri Kicukiro aho dukora ubukangurambaga bigatuma na ya miryango ifite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ubu barabyumvise ko abo bana bakwiye kwiga, tujya gutangira twari dufite abana 80 ariko ubu dufite abana 186.


Andre Avele Izere, niwe ukuriye umushinga HVP GATAGARA GIKONDO.

Babu Hussein umuyobozi w’ishuri rya Gatagara Gikondo nawe yagize ati:’’ababyeyi nabo basigaye babyitabira, dufite abo dukorana bitwa CBRA bajya mu miryango bagakorana n’inzego z’ibanze, kugira ngo dushakishe abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugeza aho bafashirijwe mu miryango, kugera naho bagereye mu ishuri, hari ababyeyi bagihisha abana babo mu ngo, ariko mu karere ka Kicukiro basigaye babyumva”.


Babu Hussein umuyobozi w’ishuri rya Gatagara Gikondo nawe yavuze ko ababyeyi nabo basigaye babagana.

Andre Avele Izere kandi yavuze ko kubera imbogamizi z’abana bafite ubumuga baturukaga mu mirenge ya kure ngo babe bagera kuri HVP Gataraga Gikondo, iri shuri ryahisemo kugira imikoranire n’ibindi bigo bitandukanye ngo bige bibafasha abo bana, nyamara ngo si yo mbogamizi yonyine, kuko n’ibikorwaremezo nk’amashuri bikiri bike, uburyo bwo gutwara abana, yewe ndetse ngo nabo bafite bamaze gukura ku buryo batakagombye kuba bagihari hari ibindi bigo byakagombye kuba bibakira.


Andre yagize ati:”ntabwo amashuri ahagije, uburezi bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bisaba ko mu ishuri haba harimo abana bake, kugira ngo abarimu babashe kubakurikirana bitaye kuri ubwo bumuga bafite, ibyo rero bisaba amashuri menshi atandukanye. Turimo kuvugana na Leta rero kugira ngo turebe niba bakomeza kongera umubare w’amashuri, ikindi kibazo dufite ni ikijyanye n’ingendo, bano bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, ubumuga bwabo ntabwo bubemerera kuba ari wa mwana wivana mu rugo noneho akizana ku ishuri, akaza no kwisubizayo, buri gihe bisaba ko hari umuntu umufasha. Turashimira Umuryango w’Uburayi waduteye inkunga wadufashije tugahamba bisi imwe, hari bisi dufite muri Kicukiro ifata abo bana ikabazana. Abana barimo baradukurana iri shuri dufite riri ku kigero cyo kwakira abana bo mu mashuri abanza, dufitemo abana bafite imyaka 18, abafite 20, impamvu bagihari bafite ubumuga bwo bwo mu mutwe, usanga Leta amashuri ifite ku ruhande adafite ubushobozi bwo kwakira abo bana ngo bakurikiranwe neza”.


Andre Avele Izere, niwe ukuriye umushinga HVP GATAGARA GIKONDO.

HVP Gatagara, ni rimwe mu mashuri 3 akorana n’akarere ka Kicukiro kubw’amasezerano, Nkera David, n’umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro, aravuga ku mikoranire, ndetse anavugako byinshi muri ibi bibazo iki kigo gifite bizwi n’akarere kandi biri gushakirwa igisubizo.


Yagize ati:”akarere niko gahemba abarimu, tubagenera amafaranga ukurikijwe umubare w’abanyeshuri bafite, abafasha gukora, ikibazo bagaragaje cy’abana barangiza, ariko bakaba badafite uburyo bwo gusohoka, ni ikibazo akarere kazi, ni ubuvugizi akarere kazakora kugira ngo abo bana bahave, kuko ntibazahaba ubuziraherezo”.


Nkera David umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu inafite mu nshingano abafite ubumuga, bavuga ko nabo nka minisiteri babizi neza ko hari ibibazo byihariye ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bitandukanye n’iby’abandi, ariko ko Leta itabibagiwe kuko hari gahunda shya zashyizweho n’iziri gushyirwaho mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwihariye.


Yagize ati:”ubufasha dutanga buturuka mu bigo harimo, gufasha umwana ufite ubumuga bw’ingingo, umwana ufite ubumuga bwo kutabona, ubwo kutumva, ariko wagera ku mwana ufite ubumuga bwo mu mutwe byo bikagorana, rero ni yo mpamvu navuze cyane nshima uyu mushinga kuko waje ukenewe mu kwita kuri aba bana tukabona ko bishoboka, hashyizweho politike y’abafite ubumuga, ifite byinshi iteganya ku mibereho yabo, ni sisitemu izajya ituma tumenya ubumuga buri muntu afite bitume tumenya uburyo tubafasha”.


Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu inafite mu nshingano abafite ubumuga yagize icyo ivuga.

Ku ruhande rw’abaterankunga, Eugenie Mukantagwera, aharariye Christian Blind Mission mu Rwanda, avuga ko ntakizababuza gukomeza ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga mu ngeri zitandukanye, cyane ko banaterwa ishema n’uko iyi gahunda iri gutanga umusaruro.


Yagize ati:”CBM ni umuryango ufite ibikorwa bijyanye no gutera inkunga abantu bafite ubumuga, tubafasha mu nzego zitandukanye, ubuvuzi, uburezi, no kwiteza imbere mu mibereho myiza ndetse n’ubukungu, murabizi ko ari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, bakaba ari abana imyigire yabo igoye, ariko kubera iri shuri rifite ubunararibonye mu kwigisha aba bana, rikaba rifite n’abarimu b’inzobere, ndetse n’ibikoresho bitandukanye bigenerwa bano bana by’umwihariko, ubona ko abana bahindutse ku buryo bugaragara”.


Eugenie Mukantagwera uharariye Christian Blind Mission mu Rwanda.

Ishami rya HVP Gatagara i Gikondo ryatangiye mu mwaka wa 2015, kuri ubu rikaba rigiye kumara imyaka 10, ritanga uburezi bwihariye mu mashuri abanza, ku bana bafite ubumuga butandukanye ariko by’umwihariko ubwo mu mutwe ndetse bagakora n’ibindi bikorwa birimo uburezi bwihariye, physiotherapy, occupational therapy, gukora assessment z’abana n’ibiganiro n’imiryango yabo aho ubu bafite abana babarirwa mu 186.

ANDI MAFOTO YARANZE IGIKORWA


HVP GATAGARA

















NZABONIMANA Valens

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.