Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

‘Kuba icyumba kidahari ntibivuga ko umubyeyi atagomba konsa umwana’-RBC

Monday 6 November 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na MUTUNGIREHE Samuel

Minisiteri y’Ubuzima ishishikajwe no kuzamura ubukangurambaga ku babyeyi bonsa, bwo kwibuka ko umwana akwiye guhabwa ibere ryonyine mu mezi atandatu ya mbere y’ubuzima bw’umwana nta kindi amuvangiye.

Ni ubukangurambaga bujyana kandi no gusaba abakoresha kwibuka gushyiraho icyumba cyabugenewe ku kazi aho umubyeyi ashobora gufatira umwanya muto mu w’akazi akora akonsa umwana, kugira ngo umwana atabuzwa uburenganzira n’akazi umubyeyi we akora.

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Itumanaho mu by’ubuzima RHCC, Niyingabira Julien Mahoro avuga ko nubwo ku kazi hataboneka icyumba cyagenewe konkerezamo umwana bitavuze ko umubyeyi azavutsa umwana uburenganzira bwe.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Mamamurwagasabo, Niyingabira yavuze ko nk’urwego rw’ubuzima bashyize imbere ko umwana yonswa mu gihe cyose gikwiye, kandi umubyeyi wese muri RBC cyangwa Minisiteri y’Ubuzima uri mu gihe cyo konsa ahabwa ikiruhuko gisanzwe gihabwa umukozi wa leta ariko akongererwaho n’ikiruhuko cyihariye cy’umubyeyi wonsa uri mu kazi.

Yakomeje avuga ko umubyeyi ashobora konkereza umwana ku kazi mu gihe ikigo akoramo cyashyizeho icyumba cyabugenewe ariko kandi n’igihe icyo cyumba kitarajyaho bidakuraho inshingano ku mubyeyi n’uburenganzira ku mwana.
Agira ati: “Ntabwo kuvuga ko icyumba kidahari bigomba kuvuga ko umubyeyi atagomba konsa umwana; agomba koroherezwa konsa umwana.”

Mahoro Julien Niyingabira/RBC

Akomeza agira ati: Ariko icyo itegeko riteganya ni uko umubyeyi wonsa hari ikiruhuko umubyeyi ahabwa adahuriraho n’abandi bakozi, kikamufasha kubona umwanya wo konsa. Ashobora gufata uwo mwanya akawushyira nka saa sita, nko mu masaha y’akazi aho arangirira saa kumi n’imwe we agataha saa kumi; ibyo byose itegeko rirabiteganya.”

Ku bijyanye n’aho Ikigo cy’Ubuzima RBC cyangwa Minisiteri y’Ubuzima bikorera, kugeza ubu nta cyumba cyateganyirijwe umubyeyi wonsa ariko Mahoro Julien Niyingabira agasobanura ko atari uko abahakorera bonsa bavutswa ubwo burenganzira ahubwo babuhabwa mu bundi buryo bwavuzwe haruguru.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire y’Abana bato, Macara Faustin, ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana avuga ko konsa umwana bigira akamaro cyane kuko ari rwo rukingo rwa mbere umwana akwiye guhabwa kugeza agize amezi atandatu ya mbere nta kindi avangiwe.

Akomeza avuga ko aho bishoboka hose umubyeyi yakonkeje umwana uko biteganywa kandi ari cyo basaba akakoresha mu koroherezamo abakozi bonsa.

Mascara Faustin/NCDA

Agira ati: “Nibwo bukangurambaga turimo uyu munsi, tubwira abakoresha aho ari ho hose kugira ngo bateganyirize aho ababyeyi bonkereza abana bari mu mirimo.”

Ubu ni ubukangurambaga NCDA ifatanyijemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF Rwanda), bashishikariza ababyeyi kwibuka ko umwana akwiye konswa kenshi gashoboka ndetse n’abakoresha bagashyiraho uburyo butuma abakozi babo bonsa bakora batekanye mu gihe bazi neza ko abana bonse igihe gikwiye nyuma yo kurangiza ikiruhuko cy’amezi atatu cy’umbyeyi wabyaye.

Iki ni icyumba cyagenewe konkerezamo umwana mu gihe umubyeyi ari ku kazi ari naho umwanayirirwa

Amabwiriza y’igihugu asaba ko umwana ashyirwa ku ibere gusa mu mezi 6 akivuka, akonswa gusa muri ayo mezi, nibura hagati y’amasaha umunani na cumi n’abiri ku munsi, bivuze ko nibura mu masaha abiri umubyeyi yagakwiye konsa umwana, yaba yasinziriye akibuka kumukangura akonka nubwo yaba asinziriye.

Ahategurwa icyumba cyo konkerezamo hatwganywamo n’igitanda umubyeyi ashobora kubikkriramo umwana akamusiga asinziriye agasubira mu kazi amaze kumwonsa

Si ngombwa ko nyina w’umwana ari we umuheka ngo asinzire, hanateganywa umukozi ushinzwe kwita kuri abo bana mu kigo cyateganyine icyumba cyo konkerezamo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru