Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

"Kubaka igihugu ni inshingano ya buri Munyarwanda"-Kagame abwira abarahiriye inshingano NSHYA

Monday 6 September 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi bakuru binjiye muri Guverinoma n’abahawe inshingano nshya mu zndi nzego ko ’Kubaka igihugu rero ni inshingano ya buri Munyarwanda’, abibutsa ko badashoboa kubigeraho badafatanyije n’abandi bayobozi.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandatu baherutse guhabwa inshingano nshya barimo Dr Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri wa mbere wa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Perezida Kagame yabanje kubashimira kwemera kurahirira inshingano ziremereye zo gukomeza gukorera no kubaka igihugu, ariko bakazabikora bafatanyije n’abandi bayobozi.

Ati "Kubaka igihugu rero ni inshingano ya buri Munyarwanda kuko iki ari igihugu cyacu twese. Icyo rero duteze uri aba bayobozi ni ukudufasha kunoza no kuyobora gahunda y’uburyo bwo kubikora.

Ngira ngo igikwiye kwibutswa kindi ni uko igihe kibaye kirekire nyine turi muri iyi mirimo, hari byinshi duhura nabyo, dukora, tuba dukwiye kubivanamo n’isomo kugira ngo amakosa aba yarakozwe mu bihe tumaze kunyuramo, ibihe byashize ataba yakongera gusubirwamo ahubwo tukiga ibishya n’uburyo bwo kubikora bijyanye n’igihe tugezemo."

Umukuru w’Igihugu yakomeje abwira abamaze kurahirira izo nshingano ko igihugu hari byinshi kimaze kugeraho bityo nta we bikigora kumenya inshingano zimutegereje ku mwanya ahagazemo cyane ko bari bsanzwe mu zindi nshingano.

Ati "Byose rero biba bikwiye kuba ari umusingi ukomeye mu bigaragara tumaze kubaka, ibisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega. Ni naho igihugu gikwiriye kuba kivana imbaraga, ibyo rero ndibwira ko uburemere bwabyo bwumvikana kuri buri wese, bikaba binubaka n’agaciro duha imirimo y’igihugu natwe ubwacu twiha muri iyo mirimo."

Yongeye kubasa kuzuzanya mu mirimo kugira ngo ubuyobozi bugere ku nshingano bwihaye.

Abandi barahiriye inshingano nshya baherutse guhabwa n’Umukur w’Igihgu ni Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarak Muganga; Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Impfungwa n’Abagororwa, Malizamunda Juvénal.

Abandi ni Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Ujeneza Jeanne Chantal n’iy’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru