yvette
Bamwe mu bagize Itsinda ry’abagenzacyaha bakoze amaperereza ku bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bemeje ko Emmanuel Nkunduwimye alias "Bomboko" yari kuri za bariyeri mu gihe cya jenoside.
Hashize iminsi mike Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rutangiye kuburanisha urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iburanisha ryo ku wa kabiri tariki ya 16/04/2024 ryatangiye urukiko rubaza itsinda ry’abajyenzacyaha ryakoze amaperereza ku bakekwaho ibyaha aho ryagerageje guhuza amadosiye avugwamo abahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bakurikiranweho ibyo byaha, bakayahuza n’uregwa.
Baribanda ku migendekere y’imanza z’abakurikiranweho jenoside, yaba izaciriwe mu nkiko nka Arusha, mu Nkiko Gacaca, mu nkiko zisanzwe no mu nkiko zo mu Bubirigi no mu Bufaransa.
Baranashingira ku maperereza n’amakuru yagiye atangwa n’abatangabuhamya batandukanye hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kumenya niba Emmanuel Nkunduwimye (Bomboko) niba hari aho ahuriye mu madosiye.
Iryo tsinda rivuga ko mu makuru ryemeranyije, hari uvuga ko Bomboko yari afite bariyeri kuri garage AMGAR, kandi ko iyo bariyeri Bomboko yari ayiriho. Kuri Iyo bariyeri ngo bayibonyeho abantu bishwe, ariko ngo ntabwo bahamya ko ari Bomboko waba yarabishe.
Bimwe mu bibazo iri tsinda ry’abagenzccyaha ryahuye nabyo
Ibyo birimo kuba nta masezerano ahari y’imikoranire mu bijyanye n’iperereza ry’ibyaha,
ikibazo cy’ururimi, kuba itsinda ubwaryo ritumva ikinyarwanda, n’izindi ngorane kuko amadosiye aba agomba guhindurwa mu rurimi abagize itsinda bumva.
Byavuzwe ko uruhare rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashije cyane kuko bwabaga hafi abagize itsinda, ndetse n’ambasade y’u Bubirigi yabigizemo uruhare, ariko ubushinjacyaha bw’u Bubirigi ntabwo kuba hafi y’itsinda byari bihagije.
Iri tsinda ryerekanye rinasobanura ryifashishije amafoto yafashwe mu 2009 ibice bigize igaraji AMGAR, ndetse hanerekanwa imbata (plan) igize iryo garaji n’ibice by’aho bariyeri yari iherereye.
Muri uru rubanza kandi herekanywe amashusho mbarankuru (film) arimo agaragaza uruhare rwa Nkunduwimye Emmnaule muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari ubuhamya bwatanzwe n’umugore wafashwe ku ngufu na Bomboko,
ubwa Rutaganda George wari ukuriye Interahamwe i Kigali, kenshi wabaga ari kumwe na Bomboko.
Ubundi buhamya bwatanzwe bwavugaga ko Bomboko yabaga mu igaraji AMGAR, kandi ngo muri iryo garaji harimo imbunda nyinshi n’impuzankano za gisirikare.
Nkundiwumye Emmanuel yavukiye muri Komine Murambi, kuri ubu ni mu Karere ka Gatsibo, ndetse abyara abana 12.
Bivugwa ko mu 1995, Nkunduwimye yerekeje muri Kenya aho yavuye ajya mu Bubiligi mu Ukwakira 1998.
Kuri ubu atuye mu Bubiligi kuko yahawe sitati y’ubuhungiro mu 2003 ndetse ahabwa n’ubwenegihugu mu 2005.
Nkunduwimye akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyi ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara.
Ibikorwa bigize ibyaha akekwaho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni gusambanya abagore ku gahato, ubwicanyi ndetse n’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.
Bivugwa ko ibyo akekwaho yabikoreye mu Gakinjiro, ahahoze ari muri Segiteri Cyahafi, ubu ni mu kagari ka Kora, umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, gusa akaba akomeje kubitera utwatsi akavuga ko ari umwere.
Urubanza rwa Nkunduwimye rwatangiye kuburanishwa ku wa 8 Mata 2024, rukazapfundikirwa ku wa 7 Kamena 2024.
Yanditswe na Umutesi Yvette






















