Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rurakira inkingo za AstraZeneca

Tuesday 2 March 2021
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, u Rwanda rurakira icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus, zizatangwa muri gahunda yo gukwirakwiza inkingo izwi nka Covax.

Inkingo u Rwanda rugiye kwakira ni izakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza za AstraZeneca nk’uko Igihe cyabitangaje. Uru rukingo ni narwo rwatanzwe muri iyi gahunda mu bindi bihugu bibiri bya Afurika, Ghana na Côte d’Ivoire, aho byombi byatangiye gukingira ku wa 1 Werurwe 2021, bikiyongeraho na Nigeria na Kenya nabyo byatangiye gukingira kuri uyu wa kabiri bizihawe muri gahunda ya COVAX.

Muri ibi bihugu byombi, inkingo zagezeyo mu kwezi gushize aho nka Ghana yakiriye dose 600.000 mu gihe ku wa 24 Gashyantare, Côte d’Ivoire yakiriye dose 504.000 byitezwe ko u Rwanda narwo rwakira izo muri icyo kigero.

Uru rukingo rwa AstraZeneca usibye kuba rwarakozwe na Kaminuza ya Oxford, Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum Institute nicyo cyarutunganyije. Ku wa 15 Gashyantare nibwo OMS yatanze uburenganzira bwo kuba rwatangira gutangwa. Agacupa karwo kaba kari mu icupa ririho igipapuro cy’icyatsi cyanditseho ngo COVISHIELD.

Mu cyumweru kimwe byitezwe ko dose miliyoni 11 z’urukingo rwa Coronavirus arizo zizakwirakwiza mu bihugu muri iyi gahunda ya Covax.

Mu nkingo zose za Coronavirus zimaze gukorwa, urwa AstraZeneca ni rwo rwonyine urebye rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika. Rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi. Ariko nk’urwa Moderna rw’Abanyamerika rwo amabwiriza ni uko rubikwa ahantu hari ubukonje bwa dogere Celsius -20 rukaba rwahamara amezi atandatu.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko nk’ibihugu bikennye cyangwa ibyo muri Afurika byinshi bishobora kuzahitamo gukoresha urwa AstraZeneca kuko nta mabwiriza menshi rusaba mu kurubika bitandukanye n’izindi zifite umwihariko ukomeye mu bukonje n’ibindi.

Uru rukingo kandi nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amdolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b’igihugu bagahabwa dose ebyiri nk’uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru