Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kutubahiriza amategeko agenga abakozi ni kimwe mu bihombya Leta

Saturday 5 May 2018
    Yasomwe na

Kuri uyu wa gatanu Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ubushakashatsi ku micungire n’imiyoborere y’abakozi mu nzego za Leta bugamije kugaragaza impamvu abamategeko agenga abakozi hari abatayubahiriza. Ngo ni nyuma y’uko iyi ibonye ko ubujurire bufite ishingiro bukomeza kwiyongera bikagaragaza ko amategeko agenga abakozi akomeza kwicwa kandi bihombya igihugu.

Komisiyo y’abakozi ba Leta itangaza ko buri mwaka yakira ubujurire bw’abakozi batanyuzwe n’ibyemezo baba bafatiwe n’ababashinzwe cyangwa aho basabye akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Mme Angelina Muganza avuga ko iyo amategeko yubahirijwe mu gucunga, mu kuyobora no gushyira mu myanya abakozi ngo ibintu byose bigenda neza.

Avuga ariko ko hari ikibazo cy’abakozi batanga ubujurire buri mwaka ku byemezo baba bafatiwe n’abakoresha ndetse n’abasabye akazi baba batanyuzwe n’ibyemezo by’abagatanga. Igiteye impungenge ni uko ubujurire bufite ishingiro nabwo bwiyongera.

Agira ati: “Hari ubujurire tugenda tubona bugaragaza ko hari inzego za Leta ziba zitubahirije ibijyanye n’amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta ndetse n’uko bashakwa. Rero ubwo bujurire ugasanga burimo kugenda bwiyongera, cyane cyane bwa bundi buba bufite ishingiro.”

Komisiyo y’Abakozi ba Leta itangaza ko kuva mu 2013 kugeza muri 2016 imaze kwakira ubujurire 1 117 muri ubwo ubwari bufite ishingiro bwari 337.

Angelina Muganza avuga ko uyu mubare w’ubujurire bufite ishingiro ugaragaza ko hari abakoresha benshi batubahiriza amategeko kandi ngo ibi biteza Leta igihomo gikomeye.

Ubushakashatsi buvuga akarengane gashingiye ku bintu bine ari byo gusezerera abakozi ba Leta bidakurikije amategeko bifite 50,4%, kuzamurwa mu ntera n’igenzura 26,7%, guhitamo abakozi bitanyuze mu mucyo 22,6% no kutabona ibyo umukozi ateganyirizwa n’amategeko bifite 0,3%.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta avuga ko mu bihombo Leta igira harimo amafaranga icibwa yatsinzwe mu nkiko kubera imyanzuro irenganya. Ariko ngo hari igihombo kitabasha kubarika mu mafaranga kirimo gupfa kw’akazi mu gihe cyo kuburana, mu gusaba ibisobanuro, serivise mbi, amakimbirane hagati y’umukozi n’umukoresha n’ibindi byinshi.

Kuva mu mwaka wa 2012/2013 kugeza 2014/2015 Leta yaciwe 524 270 595 Frw n’amadorali 174 000 kubera imicungire n’imiyoborere mibi y’abakozi.

Ngo zimwe mu mpamvu zagaragaye mu bushakashatsi ko zitera kutubahiriza amategeko ajyanye n’umurimo harimo ikibazo cy’ubumenyi bucye mu by’imicungire y’abakozi, n’ubumenyi bucye mu mategeko n’amabwiriza agenga abakozi.

Ubu bushakashatsi ariko bunagaragaza ko ubujurire budafite ishingiro na bwo bukomeje kwiyongera ngo bitewe n’uko kujurira byoroshye.

Kalisa Justin ushinzwe abakozi n’imiyoborere mu karere ka Gakenke, avuga ko abajurira baba ari benshi ariko ngo abafite ukuri ari bake. Avuga ko hagiyeho akantu kajya gatuma abajurira babanza kubitekerezaho byafasha.

Ati: “Wenda umuntu ushaka kujurira anyuze kuri serivise z’Irembo atanga 200, atanga 300 n’uwo mwanya watuma hajurira ugomba kujurira koko. Hakajurira umuntu wabitekerejeho.”

Muri Gakenke mu myaka itanu ishize abantu batatu barajuriye kandi basanga ibyo bavuga bifite ishingiro nubwo hari hajuriye benshi cyane.

Ngo hari umukozi ushobora kugira ubujurire bufite ishingiro yarafatiwe imyanzuro ya nyayo ku makosa ye ariko mu gufatirwa imyanzuro uyifata akicamo akantu gato ka “procedure”, uwari umunyamakosa agahita abona icyuho akarega akanatsinda.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 64,5% by’ababajijwe ari bo bemeye ko bazi amategeko agenga abakozi mu gihe 35,5% bavuze ko batayazi. Ngo mu bavuze ko bayazi nabo ariko abatageze kuri 35% nibo babasha kuvuga ayo bazi.

Kalisa Justin ushinzwe abakozi mu karere ka Gakenke.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku nzego 37 za Leta zigizwe n’izakunze kugaragaramo ikibazo cy’abakozi benshi bagiye bajurira ibyemezo bafatiwe mu myaka itanu ishize.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru