Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko mu myaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye ubu ari bwo baboye ukwibohora nyako, kuko kuri iyi nshuro kujyanye n’ibikorwa by’iterambere bigiye guhindura imibereho yabo bagana mu iterambere.
Wakurikira ikiganiro cyose unyuze hano: https://www.youtube.com/watch?v=UfLIh_T6DXI&t=1649s&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV
Aka ni akarere mu mateka y’u Rwanda kari kazwiho kugira imibereho mibi, kurumbya imyaka, nta bikorwa remezo bituma kagendwa byoroshye, nta kintu gifatika kagiraga kigaragaraza iterambere ryako.
Ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora igihugu mu 2017, Perezida Kagame yageze mu Karere ka Nyaruguru abwira abaturage ko ibyiza biri imbere kandi atazabatenguha na rimwe.
Yagize ati “Iyi Nyaruguru yari yaribagiranye yaratawe ku buryo abantu bumvaga nta kintu gishobora kuva Nyaruguru. Nyaruguru habura hate kugira ikivayo hari abantu? Abantu ni bwo bukungu bwacu bwa mbere.”
Kuri iyi nshuro u Rwanda rwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 28 i Nyaruguru hagejejwe ibikorwa remezo bitandukanye birimo n’ibyatashywe uyu munsi nk’umuhanda wa Kaburimbo, ibitaro bya Munini n’inzu z’amacumbi yo kubamo ahidura imibereho y’abatishoboye batuye muri aka karere.
Muri Werurwe 2019 hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66. Kuri ubu uri hafi gusozwa kuko imirimo ya nyuma ni yo iri gukorwa. Uyu muhanda watwaye asaga miliyari 72 Frw wahise uba umusingi w’ibindi bikorwaremezo byinshi byubatswe n’ibiri kubakwa.
Mu bindi bikorwaremezo byamaze kubakwa mu Karere ka Nyaruguru harimo isoko rya kijyambere na gare igezweho byubatswe i Kibeho ku butaka butagatifu byatwaye asaga miliyoni 840 Frw. Byombi byubatswe mu mushinga mugari witwa ‘Kibeho Modern Market and Car Parking’.
Iryo soko rifite ibyumba 33, rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye. Harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi bitandukanye.
Muri werurwe 2018 mu Karere ka Nyaruguru hatangiye kubakwa Ibitaro bya Munini nyuma y’uko Perezida Kagame abyemereye abaturage.
Byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri miliyari 9 Frw; bifite ibyumba 160 kandi byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Ibyo bitaro byaje bisanga ibindi bito byari bihasanzwe ku buryo kuri ubu bifite ubushobozi bwo kuvura abantu bagera kuri 168 icyarimwe bacumbikirwa.
Hafi y’Ibitaro bya Munini hubatswe umudugudu w’icyitegererezo wo gutuzamo abaturage kugira ngo babe ahantu heza hatekanye kandi bayoboke ibikorwa bibateza imbere.
Ni umudugudu wagenewe imiryango 48 igizwe n’abantu 164 barimo abari bamaze igihe basembera abatagira aho kuba, abafite amacumbi ashaje n’abari batuye mu manegeka.
Uwo mudugudu ufite isoko ryo gucuruza no guhahiramo, urugo mbonezamikurire y’abana, agakiriro gakorerwamo ibikorwa by’imyuga n’ubukorikori n’igice cyahariwe ubworozi bw’ingurube kuko ari zo bahisemo nk’amatungo atanga umusaruro vuba.
Hari kandi ikigo cy’ishuri cyiza kimaze kuhubakwa aho hafi kizigamo abana bagera ku 1630 mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Iryo shuri rifite ibyangombwa byose bifasha abana kwiga neza no gufata amafunguro.
Hafi y’aho hari n’ikigo cy’urubyiruko aho ruzajya rutorezwa ibikorwa bitandukanye birwubaka bikubaka n’igihugu ndetse n’imyitozo ngororamubiri.
Ibindi bikorwaremezo by’ibanze bifasha Akarere ka Nyaruguru kuganisha abaturage ku mpinduka nziza ni amazi n’amashanyarazi.
Hamaze kugezwa amashanyarazi ku kigero kiri hejuru ya 93%. Mu 2011 ingo zari zifite amashanyarazi zari ziri ku kigero cya 0.8% ariko kuri ubu zigeze kuri cya 93,2% naho abegerejwe amazi meza bageze kuri 82,4%.
Amashuri agezweho
Mu Karere ka Nyaruguru hubatswe ibyumba by’amashuri bigezweho n’amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu akomeje kubakwa kugira ngo bigire heza kandi babe ahantu habaha umutuzo.
Urugero ni muri Group Scolaire Mère du Verbe mu Murenge wa Kibeho ahujujwe amacumbi agezweho aganewe abanyeshuri n’andi aganewe abarimu.
Amacumbi y’abanyeshuri agizwe n’inyubako ebyiri z’amagorofa zatwaye amafaranga asaga miliyari 1 Frw.
Ni inyubako zatangiye kubakwa muri Kanama 2019; zirimo ikoranabuhanga rifasha abantu kumanuka no kuzamuka (ascenseur), zashyizwemo na camera zifasha mu gucunga umutekano.
Abarimu bigisha kuri iryo shuri bagera kuri 23 na bo bubakiwe amacumbi agizwe n’inyubako igeretse rimwe, afite ibyangombwa hafi ya byose nk’amazi, amashanyarazi na internet.
Ikiganiro kirambuye wakurikira
https://www.youtube.com/watch?v=UfLIh_T6DXI&t=1649s&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV