Ubwo yatangizaga gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakirewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame Paul yatangaje ko Abanyarwanda bakomeje kurushaho kunga ubumwe nk’iki gihe batitaye ku bashaka kubarangaza.
Ni mu byo yagarutseho mu ijambo ry’ubutumwa yageneye uyu munsi u Rwanda rutangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi kibanziriza iminsi 100 y’igihe Jenoside yakozwemo ku mugaragaro.
Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka ari inkingi ikomeye mu bigize imbaraga z’Abanyarwanda, yongeraho ko kubera izo mpamvu no mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe Abanyarwanda barushijeho gukomeza kunga ubumwe.
Ati "Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nkubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu.
Iyi ninayo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo n’amateka banyuzemo aribyo bituma bari abo bari bo uyu munsi.
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka y’ukuri kandi kutazahinduka, ngo gusibangane cyangwa ngo kwibagirane ari nayo mpamvu abahashaka kuyahakana Abanyarwanda batizigera bagira ubwoba bwo guhangana nabo.
Ati “Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye, bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”
Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abitabiriye uyu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko n’ubwo hashize imyaka 27 ihagaritswe hari abagikomeje gutsimbarara bakanga gutanga amakuru y’aho abishwe bajugunywe.
Yagize ati “Ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe, buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye. Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu, abakoze aya mahano barakidegembya hirya no hino ku Isi.
Ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’aya mateka buduherana.”
Ni inshuro ya kabiri ibihe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibaye Abanyarwanda n’Isi muri rusange bahanganye na Covid-19, byatumye ibikorwa bitandukanye birimo ibihuza abantu benshi bikumirwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu badashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe, byongera agahinda ku barokotse Jenoside.
Yakomeje agira ati “Kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege aribyo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu no kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza.”
Umukuru w’igihugu yatinze cyane ku bihugu n’ababiyobora kimwe n’abashyigikiye abahekuye u Rwanda batifuza ko inzira z’ubutabera kuri bene abo zigerwaho, bagashyigikira ibibi bakora byongeye bakababazwa nuko u Rwanda rushatse kugeza imbere y’Ubutabera abafite ibyo baregwa bakoze ku mugaragaro.

















