Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kwikubira imyanya myinshi kw’abayobozi byaba bigiye kugeza Musanze Fc aho itazikura

Wednesday 5 March 2025
    Yasomwe na


Iyo uganiye na bamwe mu bakurikiranira hafi ikipe ya Musanze fc bavuga ko yabaye iy’abantu bamwe, aho kuba ikipe y’abaturage b’Akarere ka Musanze.

Ibi babishingira ku kuba iyi kipe ibarizwa mu ntara y’Amajyaruguru igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, cya ne ko iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18 n’umwenda w’ibitego 4 .

Bamwe mu bakunzi ba Musanze fc baganiye na MAMAURWAGASABO TV bashyira mu majwi abayobozi bamwe ko bayigize iyabo, abandi nta jambo bakiyifoteho.

Bagize bati: ”Ikipe yabaye iya Imurora Japhet Drogoba, ntabwo ikiri iy’akarere. Ni gute yihemba Miliyoni, tuvuge ko nta bandi bashoboye, ni Team manager icyarimwe n’umutoza wungirije, akaba umuvugizi, mbese abandi nta jambo bakigira mu ikipe. Trump yamugiriye icyizere niwe gusa yizera”

Imurora Japhet bakunze kwita Drogoba Ni umutoza wungirije, ni Team manager ndetse akaba n’umuvugizi w’ikipe iyo murimo yose arayibangikanya

Mu nama Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yagiranye n’ubuyobozi bwa Musanze FC n’abatoza bayo, ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe 2025, barebeye hamwe igikomeje gutuma ikipe ititwara neza dore ko umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona bakinnye na As Kigali bari bamaze kuwutakaza.

Muri iyi nama abayobozi ba Musanze basabwe kongera kugaruka nkuko byahoze mbere bakareka gusa n’abahimana.

Ku ruhande rwa Tuyishimire Placide bakunze kwita Trump ushinjwa gutererana ikipe yijeje ko iyi kipe itazigera imanuka, naho ba Vice Perezida barimo Rwamuhizi Innocent na Rwabukamba JMV bakunze kwita Rukara basaga naho batakiba hafi y’ikipe bakwiye kugaruka.

Umwiryane mu bakinnyi ba Musanze ushingiye kuba hari abatagikinishwa n’umutoza, nabyo byaganiriweho muri iyi nama; abatoza bahawe imikino ibiri bagomba gutsinda batayitsinda bakirukanywa.

Mu bindi bivugwa muri Musanze fc nuko ingengo y’imari bagenerwa n’akarere ingana na Miliyoni 250 zirenga yamaze gushyira kuri hagiye gukorwa ubukangurambaga mu bikorera bashyigikire iyi kipe.

Abashinzwe kugura abakinnyi muri Musanze fc kandi barashinjwa gusesagura amafaranga aho bagura abakinnyi bikarangira badakinnyi kandi bahembwa ndetse barishyuwe n’amafaranga ya (recruitment).

. Solomon Adyenka ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaragiye

. Modu Jobe ukomoka mu gihugu cya Gambia waje byitezwe ko ariwe uzaba umuzamu ntagikina ndetse niwe uhembwa menshi.

. Salim Abdallah akomoka muri Uganda yari yaguzwe na Musanze fc ubu yaragiye ntakigaragara mu kibuga.

.Bouba Haydra ukomoka muri Gambia yari yaraguzwe none yaragiye.

Abakunzu ba Musanze fc ndetse n’abafana bayo niho bahera basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze gusaba Team manager ubusobanuro ku mikoreshereze y’umutungo w’ikipe.

Musanze fc isigaye imikino igera kuri 11 bazakina na Bugesera, Amagaju, Kiyovu, Gasogi united, Marine fc, Rutsiro fc,Muhazi, APR FC, Mukura victory, Etencelles, vision fc.

Turacyashakisha amakuru kuri aba bayobozi bavugwa muri iki kibazo kugira ngo bagire icyo babivugaho

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru