Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Umutoza Antonio conte wavuzwe muri Manchester United yerekeje muri Tottenham

Wednesday 3 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Antonio conte wigeze gutoza Chelsea na Inter Milan yo mu butaliyani, yerekeje muri Tottenham Hotspur yo mu gihugu cy’Ubwongereza akaba yasinye imyaka ibiri muri iyi Kipe kuko aya masezerano azageza muri 2023.

Aje muri iyi kipe yo mu Bwongereza asimbuye Nuno Espirito Santo wirukanywe kubera umusaruro muke, akaba asanze iyi Kipe iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa shampiyona, mu mikino 17.

Uyu mugabo ukomoka mu Butaliyani afite imyaka 52 aheruka mu Bwongereza ubwo yatozaga ikipe ya Chelsea ndetse yayihesheje igikombe cya shampiyona 2016-2017, akaba yarirukanwe muri 2018 amaze gutwarana na Chelsea FA cup .

Antio Conte yatangaje ko yishimiye kongera kugaruka ku ntebe y’abatoza, aho yagiye gukorana n’ikipe ifite intego (ambitious)

Aragira ati, “Ndishimye cyane si njye uzabona ntangiye gukora kugira ngo mfashe ikipe n’abafana kugera ku byiza ndanezerwe rwose.”

Antonio conte yari aherutse gutandukana na Inter Milan muri Gicurasi, ni nyuma y’uko yari amaze kuyihesha igikombe cya mbere cya Serie A shampiyona yo mu butaliyani cyane ko hari hashyize imyaka 11 iyi Kipe itazi uko igikombe gisa.

Uyu mugabo mu minsi yashyize yavuzwe muri Manchester united Aho byavuzwe ko ashobora gusimbura Ole ariko birangira adahawe akazi nibwo yafashe icyemezo cyo kwerekeza muri Hospars .

kuri uyu wa Kane afite akazi katoroshye kuko azatoza umukino we wa Mbere akina na Vitesse Arnhem yo mu Buholandi mu irushanwa rya Europa Conference League, nanone kandi Ku cy’umweru azakina undi mukino wa shampiyona akina na Everton.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru