Ni kenshi muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirusi uzumva icyoba ari kinshi mu bantu, buri wese yikanga niba ibimenyetso yiyumviseho ari ibya Coronavirusi, ukabona hari abihutira gushyira mu bikorwa ibyo bumvanye abandi ko kwihata indimu nyinshi no kwiyuka inturusu za mayideni byica idukoko twa corona twita "Syndrome Respiratoire Aguie Severe" (SRAS).
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yagiriye inama abantu, cyane cyane abo ajya abona mu Mujyi bikoreye inturusu n’ibitebo by’indimu ngo bagiye kwivura corona, ko bakwiye kumenya ko bashobora kwita igifu cyabo no kwangiza inzira z’ubuhumekero bitewe n’ibyo bintu bagiye gushyira mu mubiri cyane ko nta bipimo bakoresha bitakangiza umubiri.
Yabitangaje mu kiganiro na Radio y’Igihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2021.
Dr. Nsanzimana yavuze ko ibyo inzego z’ubuzima zisaba abantu atari ukuguma mu rugo ngo barye igitebo k’indimu ku munsi kugira ngo barwanye Covid.
Ati "Za Tangawizi abantu barazimaze, abantu bariyuka ibyatsi ngo bararwanya Covid; ibyo ntabwo ari byo, ni ukwibeshya.
Nigeze guhura n’abantu bikoreye ibyatsi by’inturusu nyinshi, ndababaza ngo barajyahe, bambwira ko ari mu rwego rwo kuvura covid mu ngo zabo."
Ashimangira ko ibyo bidahuye n’ukuri, ati "Ibintu byo kwiyuka rwose tubisubiremo, ntabwo twebwe mu buvuzi icyo kintu tukemera ko kwiyuka byagufasha ahubwo bishobora kugutera ibibazo byinshi by’ubuhumekero wari unafite wenda ukabyongera; abantu bakoraga ibintu byo kwiyuka babihagarike."
Ikindi uyu muyobozi yavuze abantu bari kwibeshyaho muri iki gihe cyo kwirinda kwandura coronavirusi, ni icy’abantu bari kwihata indimu na Tangawizi ngo byica corona mu mubiri.
Ati "Tangawizi yo ni nk’urusenda birumvikana, uko urya nyinshi irakwangiza mu gifu, ziriya ndimu nazo zibamo aside (acid), iyo igeze mu gifu ari nyinshi nayo iracyangiza.
Abantu benshi bagiye bakira Covid nyuma bakakubwira ngo ariko igifu cyaziyemo ariko wakurikirana ugasanga ni ibyo byatsi. Buri kintu cyosw kigira dose (ubukana), indimu ibamo vitamine C, ntabwo ukeneye kunywa dose umubiri wawe ukeneye ku munsi, gushyirami nyinshi uritera ahubwo ibindi bibazo. Rero gufata ibikombe 10 ku munsi by’indimu na tangawizi ni kwiyahura."
Dr. Nsanzimana asobanura ko mu buzima busanzwe kuba wafata icyayi ugashyiramo indimu nke, ka tangawizi gake bigufasha byoroheje, gusa ntibyica virusi yaba ikuri mu mubiri, nta nubwo biyirukana mu mubiri ahubwo bituma umubiri ukomeza kwirwanaho, bihafasha abasirikare b’umubiri kugira icyo biyongeraho mu kurinda no guhangana n’ikinjiye mu mubiri.
Ati "Ariko ntabwo biri buze gutwika virusi yageze mu mubiri ngo ni uko wunamye hejuru y’ibase y’inturusu ishyushye ngo uriyuka."

















