Lt. Gen. Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemereye ikinyamakuru Ukwezi ko Lt Gen Musemakweli yitabye Imana ninjoro.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya urupfu rwe bakigenzura ngo hamenyekane icyamwishe.
Lieutenant General Jacques MUSEMAKWELI yari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagiye kuri uyu mwanya yari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

















