Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

MI6 yavuze ko Uburusiya buri hafi gucika intege muri Ukraine

Friday 22 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuyobozi mukuru w’Irwego rw’Ubutasi bw’Ubwongereza mu mahanga, Richard Moore avuga ko Uburusiya buzarushywa no gukomeza igikorwa cya gisirikare cyabwo kuko Ukraine ishobora kuba yabuhindukirana ikabutsinda iriya ntambara bwatangije.

Umukuru wa MI6, yavuze ko Uburusiya bwananiwe bikomeye kugera ku ntego zabwo za mbere, ari zo gukuraho Perezida wa Ukraine, gufata Umurwa Mukuru Kyiv no kubiba umwuka mubi wo kutumvikana muri biriya bihugu byo mu Hurengerazuba bw’Isi (Uburayi n’Amerika).

Yabivugiye mu nama y’umutekano y’ikigo cya Aspen Security, aho yabivugie ku karubanda, kandi ubu ni uburyo budasanzwe bukoreshwa.

Yavuze ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine ari cyo “gikorwa kibi cyane kitihishira cy’ubushotoranyi... i Burayi kuva haba intambara ya kabiri y’isi”

Yavuze ko ibyo Uburusiya bwagezeho mu gihe cya vuba aha gishize ari bitoya cyane kandi ko Uburusiya buri hafi gucika intege.

Moore yabwiye abitabiriye iyo nama muri leta ya Colorado muri Amerika ati: ‘Isesengura ryacu ni uko Abarusiya bazagenda barushaho kurushywa no kubona abasirikare n’ibikoresho mu byumweru bicyeya biri imbere. Bizasaba ko baba barekeye imirwano mu buryo runaka kandi ibyo bizaha icyuho ku banya-Ukraine cyo kubigaranzura.”

Umukuru wa MI6 yavuze ko intsinzi ntoya ku rugamba yaba "kwibutsa ibindi bihugu by’Uburayi ko uru ari urugamba rushobora gutsindwa" - by’umwihariko mbere yuko igihe cy’ubukonje bwinshi gitangira, gishobora kurangwa n’igabanuka ry’ibiciro bya ’gas’ (gaz).

Yagize ati: “Twiteze igihe kigoye”. Yavuze ko indi mpamvu yo gukomeza gufasha Abanya-Ukraine ngo batsinde, cyangwa "nibura bajye mu biganiro bari mu mwanya w’imbaraga nyinshi", ari uko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping ngo arimo kureberera gusa.

Nawe yakomeje avuga ati: "Nta gihamya ihari ko Putin arwaye". Ibyo yabivuze yunga mu rya mugenzi we ukuriye ubutasi bw’America mu mahanga (CIA) Williams Burns yavuze mu nama ku wa gatatu.

Moore yavuze ko ba maneko b’Uburusiya barenga 400 bakoraga biyoberanyije birukanwe i Burayi, ibi bikaba byaragabanyije ubushobozi bw’ubutasi bw’Uburusiya ho kimwe cya kabiri ku isi.

Yakomeje avuga ko ngo imiryango yabo(MI6) ihora ifunguye ngo ko haramutse hari abayobozi b’Uburusiya batishimiye ibikorwa by;igihugu cyabo bakigira mu bwongereza kandi bakakirwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru