Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

MU BUHINDE ABAZATORA BAGERA KURI MILIYONI 900

Friday 12 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Ejo kuwa kane tariki 11 mata, abaturage bo mu buhinde batangiye igikorwa cy’amatora benshi babona ko asa nayo kwemeza uwari usanzwe ari minisitiri w’intebe w’iki gihugu Narendra Modi.

Aya matora ari kubera muri iki gihugu akaba ariyo acaye agahigo ko kuba abazatora aribo benshi kwisi ugereranyije no mu bindi bihugu kuko abasaga miliyoni 900 bose bujuje imyaka yo gutora bakazatorera ahashyizwe ibiro by’amatora harenga miliyoni.
Mu rwego rwo korohereza abatora nuwbinshi bwabo, leta y’Ubuhinde ukaba yarashyize ibiro by’itora hafi muri buri gace ku buryo ntawugomba kujya gutora ngo akore urugendo rw’ibirometero birenga 2.

Umunyamakuru wa BBC uri I Telugu muri iki gihugu avuga ko hari ibiro by’amatora byagiye bigaragaramo ubushyamirane nkahitwa Anantpur, mu ntara ya Andhra Pradesh iri mu majyepfo y’Ubuhinde, umuntu umwe akaba yahasize ubuzima abandi bane barakomereka.

Mu ntara ya Chhattisgarh iri hagati y’igihugu, abakekwaho kuba mu ishyaka rirwanya leta rigendera ku matwara n’imyemerere ya gisosiyaliste rya Mao (Maoists) bateye ikibombe iruhande rw’akazu k’amatora gusa ngo kubw’amahirwe ntawe cyahitanye.

Bwana Modi yari yatsinze amatora aheruka yo mu mwaka wa 2014
Ishyaka Bharatiya Janata Party (BJP) ryegamiye ku idini ry’Abahindu riyobowe na Bwana Modi, niryo ryari ryatsinze amatora aheruka yo mu mwaka wa 2014. Bwana Modi n’ubundi akaba ariwe wongeye guhagararira iri shyaka akaba yaranijeje abahinde bose ko agiye guhindura isura yiki gihugu, gusa abatavuga rumwe nawe bakaba bamaganira kure ibyo abasezeranya bagendeye ku kuba nibyo yasezeranyije abaturage ubushize atarabishyize mu bikorwa birimo nko kuzamura ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo myinshi, ibi bikaba byaratumye mu gihe cya manda ye haragaragaye ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku madini.

Bikaba biteganyijwe ko uwo ariwe wese uzatorwa muri iki gihugu, azahangana n’ibibazo byinshi bicyugarije byiganjemo ubushomeri kuko umubare w’abatagira akazi wiyongereye ku rwego rwo hejuru. Gusa muri ino minsi ubuhinde bukaba bunafite n’ibindi bibazo nk’umutekano muke nibura ry’amasoko ku bahinzi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru