Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Malawi yoherereje ubucamanza bwo mu Rwanda Vincent Murekezi ukekwaho kugira uruhare muri jenoside

Tuesday 29 January 2019
    Yasomwe na

Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside yoherejwe n’igihugu cya Malawi ngo aze gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Bwana Vincent Murekezi w’imyaka 45 yoherejwe mu Rwanda hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi yo guhererekanya abanyabyaha.

Murekezi wari usanzwe afungiye icyaha cya ruswa aje kurangiriza mu Rwanda ariko yanashakishwaga kubera uruhare akekwaho muri jenoside ya 1994.

Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rwatangaje ko Vincent Murekezi yagejejwe mu Rwanda mu rukerera rw’uyu wa mbere.

Uru rwego ruvuga ko Murekezi aje kurangiriza muri gereza yo mu Rwanda igifungo cy’imyaka 4 cyari gishigaje ibiri uyu mugabo yahawe n’urukiko rwa Malawi ahamijwe ibyaha bya ruswa.
Uru rwego ariko ntirusobanura impamvu Murekezi atarangirije igihano cye muri Malawi aho yakoreye icyaha kandi yaburaniye.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwo ariko bwongeraho ko uyu mugabo yari asanzwe ashakishwa kubera uruhare akekwaho muri jenoside.

Mu mwaka wa 2009, ubu bushinjacyaha bwari bwoherereje Malawi inyandiko zisaba ko uyu mugabo wari umucuruzi yagarurwa mu Rwanda agakurikiranwaho uruhare muri jenoside.

Urukiko gacaca rwo mu mujyi wa Butare aho akomoka rwari rwamukatiye adahari igifungo cya burundu rumuhamije uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye abatutsi bwahabaye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Murekezi yabaye ku isonga y’ubwicanyi mu mujyi wa Butare aho bwemeza ko yagaragaye atanga amabwiriza kuri za bariyeri.
Ubushinjacyaha buvuga ko Murekezi afite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza ku gifungo cya burundu yakatiwe adahari nk’uko bikunze kugenda ku bandi bantu bahamijwe uruhare muri jenoside batari mu rukiko.

Vincent Murekezi yari umucuruzi ukomeye muri Malawi aho yari amaze imyaka 19 ndetse ngo akaba yari yaramaze kubona n’ubwenegihugu bwaho.

Yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kugerageza inzira zose zo mu rwego rw’ubutabera asaba ko atakoherezwa mu Rwanda

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru