Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mbere yo gushyira amafoto y’umwana wawe ku mbuga nkoranyambaga banza umenye ibi

Wednesday 12 September 2018
    Yasomwe na

Yanditswe na MUKAHIRWA Olive

Instagram, Facebook, Snapchat… ni zimwe mu mbuga nkoranyambaga abenshi mu bantu bakoresha ikoranabuhanga cyane bifashisha bashyira hanze imibereho yabo n’ababo bya buri munsi bifashishije amafoto n’amashusho.

Iyo umuntu akuze yumva abikunze ashyiraho amafoto ye n’amashusho akurikije uko umutimanama we ubimubwirije. Ariko hari n’ababyeyi bashyiraho amafoto n’amashusho y’abana babo batabanje kubaza imitimanama y’abo bana kuko bamwe muri abo bana baba bakiri bato cyane.

Mu rwego rwo kwirinda nyinshi mu ngaruka zazaba kuri abo bana cyangwa ababyeyi mu gihe abana baba bakuze, abahanga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga batanga inama zigamije kurinda ko abana bazakura bakazagwa ku mafoto yabo yarabitswe ahantu n’abantu badakwiye kuba bayafite cyangwa se akaba yakoreshwa mu buryo butazashimisha abo bana mu gihe bazaba bageze mu kigero cyo kugendera ku mirongo y’imitimanama yabo.

1. Kurinda abana ihohoterwa

Amafoto y’umwana yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ashobora gukoreshwa mu mahohoterwa atandukanye bitewe n’uwayabonye, hari ushobora kuyifashisha mu bikorwa bigaragaza urukundo kimwe nuko hari uwayakoresha mu bikorwa birimo urwango. Ayo mafoto kandi ashobora gukoreshwa nk’ibikoresho by’imfashanyigisho kuko aba yabonywe n’abantu b’ibyiciro bitandukanye.

2. Kurinda ihuzagurika mu burere buhabwa umwana
Ababyeyi batandukanye iyo abana bamaze gukura babaha uburere burimo no kumenya kubika ibanga no kuryibikira by’umwihariko. Nk’umubyeyi washyiraga amafoto y’umwana ku mbuga nkoranyambaga, umwana ashobora gukura akayabona, mu gihe umubyeyi yigisha umwana uwo muco wo kutishyira ku karubanda, umwana akaba yamuhakanya amushinja ko nawe ubwe atamugiriye ibanga akiri umwana kandi nawe ari umubyeyi.

Cyangwa umwana akaba yamushinja ko atubahirije uburenganzira bwe bw’amashusho. Kumusobanurira ubwo burenganzira rero bisaba nk’umubyeyi we ubwe kubwubahiriza yirinda kuyamushyirira ku karubanda, amwereka urugero rwiza.

3. Kurinda umwana ko hari undi muntu wamenya ishusho ye y’ubuhinja atari we ubwe wifuje kuyimwereka .

Aha umubyeyi agomba kuzirikana ko hari amwe mu mafoto atera gusekwa, gusuzugurwa, cyangwa gutotezwa mu buryo butandukanye. Kandi niyo umwana yamara gukura akayikurira kuri izo mbuga nkoranyambaga, hari bamwe mu bayabonye baba baramaze kuyibikaho.

Hamwe n’ibi byose, byaba byiza gushyira ifoto y’umwana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumusaba uburenganzira igihe abashaka kubuguha.

Utabumusaba ukirinda kugaragaza isura ye, imyirondoro ye yose uko yakabaye, cyangwa se waba wumva wishimiye kumushyira kuri izo mbuga nk’umubyeyi w’umwana cyangwa umuvandimwe, ukirinda kumushyiraho yambaye ubusa. Kuko hari ababyeyi banyurwa n’imiterere y’umubiri w’umwana bakamushyira kuri izo mbuga yambaye ubusa cyangwa atikwije.

N.B: Ubusanzwe buri mubyeyi ufite umwana utarageza igihe cyo kwihitiramo niwe umuhitiramo ibyo amukorera. Ubwo bukaba uburenganzira bw’umubyeyi kandi koko aba akunda umwana we. Niyo mpamvu izi zitangwa aba ari inama no kumwibutsa ataba ari itegeko cyangwa ihame buri mubyeyi agomba kugenderaho.

Ibi tubikesha www.e-enfance.org.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru