Abaturage batuye mu mujyi wa Bujumbura, hafi y’isoko rya City Market ahazwi nko kwa Siyoni, batangaje ko imodoka zizimya inkongi zifatanyije n’igipolisi cy’u Burundi zashoboye guhashya umuriro mwinshi wari wibasiye igice cy’iryo soko mu ijoro ryo ku cyumweru. Iyo mirimo yo kuzimya inkongi yakomeje no mu gitondo cyo ku wa mbere.
Mu ijoro ryabanje, abantu batandukanye bakoresheje imbuga nkoranyambaga basakaje amashusho agaragaza inkongi ikomeye yari yafashe igice cy’iryo soko.
Ibinyamakuru byo mu Burundi byatangaje ko inkongi yibasiye cyane igice cyegereye isoko gikorerwamo ubucuruzi n’imirimo ijyanye n’imbaho n’ibiti. Kugeza ubu, icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana.
Mu bikorwa byo kuzimya uwo muriro, Umuryango wa Croix Rouge y’u Burundi wafashije atanga ikamyo itwara amazi.
Musitanteri wa Komine Ntahangwa wari wageze ahabereye iryo sanganya yanze kugira byinshi atangaza, avuga ko bategereje ibyemezo bizava mu iperereza rya polisi ku mpamvu zateye inkongi, gusa yemeza ko igihombo cyabaye ari kinini cyane.
Mu gice cyibasiwe kurusha ibindi, aho hakoreraga abacuruzi b’imbaho, havugwaga abacuruzi bagera kuri 35, kandi hafi ya bose nta bwishingizi bari bafite.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ribahagarariye yavuze ko igihombo cyatewe n’iyo nkongi kibarirwa muri miliyari 1.5 z’amafaranga y’u Burundi.
City Market ni ryo soko ubu rinini muri uyu murwa mukuru w’ubukungu, riri mu masoko yimukiyemo abacuruzi bahoze mu isoko rikuru rya Bujumbura ryatwitswe n’inkongi y’umuriro ikomeye mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.
Icyo gihe ibintu by’agaciro ka miliyari zirenga 100 z’amarundi byarahiye kandi abantu barenga 3,000 bahacururizaga babuze ibyabo, nk’uko abategetsi babitangaje. Iryo soko n’ubu ntabwo ryabashije gusanwa.
Chadadi Habimana



















