Megan Markle, umugore w’Igikomagoma Harry (Prince Harry) yatangaje ko nawe atazitabira umuhango wo gushyingura Igikomangoma Philip akaba n’umugabo w’Umwamikazi w’Ubwongereza, Queen Elizabeth II.
Amakuru ari gusakara mu Bwongereza ni uko kuri uyu wa Gatandatu Megan, utarakunzwe mu Bwami bwa Elizabeth II, yavuze ko umuganga we yamugiriye inama yo kuzatajya muri uwo muhango kuko atwite bityo azawukurikiranire kuri television nk’abandi bantu.
Megan n’umugabo we Prince Harry bimutse ibwami kubera irondaruhu bakorerwaga n’ab’ibwami ngo kuko uyu mugore yifitemo amaraso y’abirabura kandi batabikozwa.
Byatumaga aho ibwami we n’umugabo we Harry bafatwa nabi bituma bimukira i Los Angeles muri Amerika ubu akaba ari ho bibera nyuma y’ako gahinda kiyongeraho ko umwana wabo yari amaze kwangirwa kwakirwa mu bikomangoma by’ibwami ngo nawe ahabwe izina rya Prince.
Umuhango wo gushyingura Igikomangoma Philip uzabera muri Chapelle ya St George’s Chapel mu Ngoro ya Windsor Castle ari naho ubukwe bwa Megan na Prince Harry bwabereye mu 2018.
Igikomangoma Philip yapfuye afite imyaka 99 abura amezi make ngo yuzuzs 100.
Kugeza ubu ibwami bateganyije ko umuhango wo gushyingura Igikomangoma Philip uzitabirwa n’abantu bake cyane, 30, bafitanye isano ya hafi n’ibwami.
Miniaitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boriss Johnson nawe aherutse gutangaza ko atazitabira uwo muhango kugira ngo ahe amahirwe ab’ibwami bake bashoboka bawitabire mu kimbo ke.


















