Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko ajya yumva bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi basaba imbabazi bagakoresha imvugo yise iza ’nyirarureshwa’, abarokotse Jenoside nabo akumva bazitanze badasesenguye neza imbabazi basabwe.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane, mu kiganiro yatanze ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe Kiziguro mu karere ka Gatsibo, muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Cyari ikiganiro kivuga ku muzi w’Ingengabitekerezo ya Jenoside uko yacengejwe mu banyarwanda bikozwe n’abakoloni, kugeza ubwo ubutegetsi bwariho buyiteguye bukayishyira mu bikorwa muri Mata 1994.
Dr. Bizimana yagize ati: "Maze iminsi nkurikira ibikorwa bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge, ni nabyiza, ariko nicyo ngira ngo nsorezeho. Ugasanga abavuga ko bemeye uruhare rwabo muri Jenoside, wareba ugasanga imvugo bakoresha ntabwo ari imvugo yinjira no mu buremere bw’icyaha bakoze.
Ugasanga n’abacitse ku icumu nabo mu kubabarira hari bamwe nanone batarumva uburemere bw’icyaha baba bababariye."
Dr. Bizimana yashimangiye ko ibyo bikomeza kubatera ibikomere no gukomeza kugira ihungabana.
Ati: "Ni ngombwa ko utanze imbabazi azitanga koko, ntabwo ari agahato, ariko akazitanga yumva neza uburemere bw’imbabazi atanze bitewe n’icyaha yakorewe. Iyo bitagenze gutyo ashobora kuzitanga igihe gito nyuma ugasanga byongeye byamuguye nabi, nk’uko umunsi nkuyu izo ngero turazibona."
Ku bakoze Jenoside basaba imbabazi nabo, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko bakwiye gusaba imbabazi zitari izo kurangiza umuhango.
Ati: "Abazisaba nabo, agomba gusaba imbabazi abikuye ku mutima, azi uburemere bw’ubwicanyi yakoze, agakoresha amagambo nyayo ajyanye n’ubwo buremere kandi akagaragaza ukuri kose uko kumeze.
Aha Minisitiri yatanze urugero rw’uko ajya abyumva.
Ati: ’Iyo tugiye aho abo bantu bavuye muri Gereza baza gusaba imbabazi arakubwira ati ’ndasana imbabazi abo nahemukiye, abo nahemukiye, abo nagiriye nabi.’ Uwacitse ku icumu nawe ati ’abaduhemukiye, abatugiriye nabi badusabye imbabazi. Kwica ni uguhemuka?
Dukwiye gukoresha inyito nyayo; usaba imbabazi avuge ati ’ndasaba imbabazi za Jenoside nakoze, nishe Abatutsi mbahora ko ari Abatutsi, nica kanaka na kanaka muhora uburyo ubu nubu’, byose akabivuga ati ’ibyo ndabyicuza sinzabisubira ndabisabira imbabazi’ ariko yahivuze byose. Ntabwo ari uguhemuka, guhemuka ni ikintu cyoroshye, no kubeshya ni uguhemuka, nonese kubeshya ni Jenoside? Ni ngombwa rero yuko aya magambo nyirizina nyayo akoreshwa.
Imvugo yatitije Minisitiri Dr. Bizimana
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko yigeze kumva uwacitse ku icumu avugira kuri radio Maria ko ’ibyabaye Imana yari ifite umugambi wayo. Narikanze, ndanatitira ngira ubwoba! Ubwo uwo ni umuntu warokotse Jenoside, wavugaga uburyo yiciwe ababyeyi, abana, barumuna be, ati ’ibyabaye Imana yari ifite umugambi wayo’. Oya, ntabwo Imana yigeze iremera Abatutsi ko bazakorerwa Jenoside, ntabwo Imana yigeze iremera Abatutsi ko bazatsembwa, bakicwa bajugunywe mu cyobo nk’uko babajugunyemo ari bazima hano i Kiziguro.
Ni ngombwa rero gukoresha amagambo nyayo kuko ubu bwicanyi bwa Jenoside buraremereye, tudakoresheje amagambo nyayo n’Ubwiyunge ntabwo bwagerwaho uko bugomba kugerwaho, bwaba ari ubwa nyirarureshwa."
Yasoje asaba Abanyarwanda kubana mu mahoro, bubaka igihugu cya bose ariko bacyubaka mu kuri, kuko ari ko kuzabakiza.
Umuhanzikazi Maria Yohani mu bitabiriye iki gikorwa


























