Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru rishobora gukoma mu nkokora gahunda zo kurirandura ahandi

Friday 19 November 2021
    Yasomwe na

Itagazamakuru risanzwe ryifashishwa n’abashyiraho gahunda runaka mu iterambere ry’igihugu, ijwi ry’abadafite kivugira kimwe n’abamagana ibidakwiye muri sosiyete birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu byiciro binyuranye by’abantu.

Mu Rwanda hari abanyamakuru b’igitsinagore bahamya ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nubwo batarafata iya mbere ngo baritangaze bifashishije imirongo y’ibitangazamakuru banyuzamo ubuvugizi bakorera rubanda no kuri iyo ngingo.

Mu nama yahuje abagore bafite ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, ku wa mbere tariki ya 15 Ugishyingo 2021, i Kigali, hagaragajwe uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze mu bitangazamakuru aho abagore bakora uwo mwuga abangana na 35% bakorewe ihohoterwa ku mubiri.

Umwe mu banyamakuru w’umugore utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yabwiye itangazamakuru ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo mu myaka 10 ishize umukoresha we yajyaga amukorakora gusa atinya kubitangamo ikirego kubwo gutinya gutakaza akazi.

Yagize ati “Akajya ashaka kunkoraho, atangira ankora ku bibero, atangira ankorakora, ashaka kunkoraho nkamwigizayo. Abayobozi banjye ntabwo babimenye kuko sinigeze mbibabwira.”

Yakomeje asaba abandi byazabaho cyangwa byabayeho ko badaceceka, ati “ Ntibikwiye ko abantu baceceka, birakwiye ko abantu bajyana ibyo birego kuri polisi no kuri RIB. Bo baguha n’uburyo ushobora kugenda uhuza ibimenyetso.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagore bafite ibitangazamakuru mu Rwanda, Tumwesigire Peace Hilary, WMOC, yavuze ko akenshi umunyamakuru wahohotewe gutyo avuye mu itangazamakuru agenda atabivuze yanga ko bagenzi be bazamuvuguruza ko abeshya cyangwa bakaba bamuhimbira ibindi.

Ati “Hariho noneho n’abatinya kubivuga kugira ngo bagume mu kazi batagatakaza, hario n’abatinya guseserezwa.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Byisenge Jeannette, yavuze ko igihe mu itangazamakuru haba hari ihohoterwa nk’iryo kandi ari wo murongo wifashishwa mu kwamagana ikibi byakoma mu nkokora gahunda yo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagiz ati “Mu itangazamakuru ubundi twagombye guherayo ihohoterwa tutaribona, ariko si ko bimeze, n’umubare w’abagore barimo nawo ni mutoya kandi usubira inyuma ugasanga n’impamvu zo kuba batanarimo nanone zigira aho zihurira nuko guhohoterwa bituma batajyamo bisanga nkuko bakisanze.”

Yasabye abayobozi b’ibitangazamakuru gufata iya mbere no gutanga umurongo wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bitangazamakuru byabo bakabona kujya kurirwanya hanze imbere iwabo byarakemutse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yavuze ko nta we ukwiye gutinda gutanga amakuru ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiey ku gitsina.

Ati “Witegereza yuko ikintu cyo kubahohotera cyangwa se cyo gutoteza umuntu kiba inshuro nyinshi, ni kiba rimwe kivuge.”

Umuryango WMOC uvuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridakorerwa abanyamakuru b’abagore gusa kuko abanyamakuru b’abagabo bangana na 24% bakorewe iryo hohoterwa binyuze mu magambo atesha agaciro mu gihe ab’abagore bahohotewe muri ubwo buryo ari 47%.

Abanyamakuru b’abagore bahohotewe ku ihohoterwa rishingiye ku mubiri ni 35% mu gihe ab’abagabo ari 12.2%.

By Admin

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru