Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Nyuma y’uko guverinoma ye itsinzwe amatora ku cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Suede, Magdalena Anderson, yatangaje ko aza kuva ku mirimo yari ashinzwe.
Bisa nkaho ihuriro rye ryatsinzwe cyane n’abatavuga rumwe naryo.
Ulf Kristersson, Umuyobozi w’ishyaka Moderate Party, ryatsinze irya Magadalena biteganijwe ko azashyiraho guverinoma nshyashya nk’uko Bwiza dukesha yi nkuru ibivuga.
Ihuriro rye ririmo ishyaka riharanira demokarasi muri Suede ryakoze ubukangurambaga bwagutse bwo kwamagana ikibazo cy’irasana rya hato na hato ry’udutsiko tw’abagizi ba nabi rikomeje gufata intera muri iki gihudu.
Nk’uko bisanzwe muri Suede, imibare ya nyuma izemezwa nyuma yo kongera kuyabara.
Gusa ku wa gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru, Anderson we yiyemereye ko yatsinzwe amatora anivugira ko aza kwegura uyu munsi ku wa kane nimugoroba.
Yabivuze muri aya magambo ati: “Mu nteko bafite inshungu y’umwanya umwe cyangwa ibiri, ni umubare muto ariko ni ubwisanzure.”
Kwiyamamariza aya matora atabayemo kurushanwa amajwi guhambaye kwaranzwe no gushyira imbere kurwanya ikibazo cy’udutsiko tw’abagizi ba nabi, ibibazo by’abinjira n’abasohoka ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’amashanyarazi.
Uyu mugore Anderson, niwe wa mbere muri Sued wabaye MInisitiri w’Intebe ubwo yajyaho mu mwaka ushize, uwo munsi yanahise yegura gusa nyuma aza kwisubiraho akomeza inshingano.




















