Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabiriye ibirori by’Isabukuru y’Ubwigenge bw’u Burundi

Thursday 1 July 2021
    Yasomwe na

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yageze mu Burundi aho yahagarariye u Rwanda mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye Ubwigenge.

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021, Abarundi n’inshuto zabo bizihije Ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge mu Burundi, bibera ku Gicumbi cy’Intwari Igikomangoma Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari yaharaniye Ubwigenge bw’Abarundi.

Ni umuhango wabaye uhurije hamwe Abategetsi bakuru mu Burundi n’abaturage, mu gihe henshi mu bihugu bituranyi byabo birimo n’u Rwanda imihango yose iri guhuriza hamwe abantu itemewe mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza no kwanduzanya icyorezo cya COVID-19 gisa n’ikiri mu nkurundura ya Gatatu.

Gusa nkuko bigaragara mu mafoto yafashwe mu kwizihiza uyu munsi mu burundi, ho igisa no kwirinda icyorezo cya COVID-19 bigaragara ko nta kwambara agapfukamunwa cyangwa guhana intera kuko uhereye ku Mukuru w’Igihugu cyaho Ndayishimiye Evariste n’umufasha we n’abamwegerey kimwe na benshi mu bitabiriye uwo muhango ku rwego rw’igihugu nta byo kwambara agapfukamunwa byakozwe.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente ni we wari wambaye agapfukamunwa aho yari kumwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye uwo muhango.

Tariki ya 1 Nyakanga ni nayo u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, nyuma y’igihe ibihugu byombi bikolonijwe n’u Bubiligi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byagize biti “Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yageze i Bujumbura guhagararira Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’Ubwigenge bwa Repubulika y’u Burundi.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

Ibirori byo kwizihiza Ubwigenge mu Burundi, byabimburiwe no guha icyubahiro Igikomangoma Louis Rwagasore, aho abanyacyubahiro bayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Gen. Évariste Ndayishimiye bashyize indabo ahari imva ye.

Igikomangoma Louis Rwagasore yagizwe Minisitiri w’Intebe mbere gato y’Ubwigenge ariko araswa nyuma y’amezi atandatu n’umucuruzi w’umugereki wari kumwe n’abarundi batatu, kuri hoteli i Bujumbura, ku wa 13 Ukwakira 1961. Ni mbere y’amezi make ngo hatangazwe ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962.

Rwagasore ni umwe mu ntwari z’Abarundi ndetse yanitiriwe Stade Nkuru y’Igihugu. Afite amashuri n’imihanda yagiye imwitirirwa. Rwagasore yari umuhungu mukuru w’Umwami Mwambutsa IV.

Ikindi wamenya ku Rwanda ni uko rwaboney ubwigenge nyuma y’ubukoloni rwari rumazemo imyaka irenga 68.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru