Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani yerekeje i Geneve mu biganiro bishya na Amerika

Monday 16 February 2026
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yageze i Geneva ku Cyumweru, aho biteganyijwe ko ibiganiro hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigomba gukomereza.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, ibi biganiro bizaba ku wa Kabiri bikayoborwa n’ubuhuza bwa Oman, aho icyiciro cya mbere cyabaye ku wa 6 Gashyantare. Biteganyijwe ko ibi biganiro bizibanda cyane kuri gahunda ya Iran y’ingufu za nikleyeri.

Televiziyo ya Leta ya Iran yatangaje ko Minisitiri Araghchi yamaze kugera i Geneva mbere y’icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro na Amerika, mu gihe Washington ikomeje gushyira igitutu kuri Repubulika ya Kisilamu ya Iran.

Nubwo Tehran ivuga ko ibiganiro bizibanda kuri dosiye ya nikleyeri, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zisanzwe zifuza ko hanaganirwaho izindi ngingo zirimo gahunda ya Iran ya misile z’imbunda za balisitike n’inkunga iha imitwe iyishamikiyeho mu karere.

Ibi biganiro byongeye gutangira muri uku kwezi nyuma y’uko ibyari byarabanje bigahagarara ubwo Israel yagabaga ibitero bikomeye byo mu kirere kuri Iran muri Kamena umwaka ushize.

Hagati aho, haracyari urujijo ku hazaza h’ububiko bwa Iran burimo ibilo birenga 400 bya uraniyumu byatunganyijwe ku kigero cya 60 ku ijana, byaherukaga kugenzurwa n’abagenzuzi b’urwego mpuzamahanga rushinzwe kugenzura ingufu za nikleyeri muri Kamena. Ibyo bikomeje guteza impungenge ku ruhande rw’amahanga ku cyerekezo cy’iyi gahunda ya nikleyeri.

Saula Sandra Tumukunde

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru