Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Mozambique: Intagondwa zongeye kubura ibitero

Wednesday 24 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Intagondwa z’abiyitirira Idini rya Islam zongeye kubura bitero mu Mujyaruguru y’igihugu cya Mozambique, mu ntara ya Cabo Delgado, bikaba byongereye umubare w’abaturage bavuye mu byabo bagera kuri 80,000.

Ibi bikaba bije bikoma mu nkokora ibyagaragajwe na leta ko yaciye intege izi ntagondwa z’Abayisilamu zigeze kwigarurira iyi ntara hafi ya yose mu mwaka wa 2017.

Ibitero by’izi ntagondwa byongeye kugaragara cyane bifata indi ntera muri kamena uyu mwaka, ibi ngo byaje bikurikira igihe cy’umutekano ugereranyije na mbere kuko ari nabwo umukuru wa polisi yatangaje ko igisa no kurwanya iterabwoba cyarangiye.

Ibi ariko bisa n’aho atariko bimeze, kuko ibitero bikomeje kujya biterwa n’izo ntagondwa mu bice bitandukanye bishyira mu Majyepfo y’iki gihugu nk’uko Bwiza.com ibivuga.

Izi ntagondwa kandi mu bitero zagabye, zishe abasivile mu duce tutigeze tugeramo intambara kuva muri 2017, ubwo izi ntagondwa zari zirimo gutera ibitero byinshi, aho zatwitse n’amazu mu duce twa Ancuabe, Chiure na Mucefi utu ni uduce turi kwibasirwa n’ibitero kandi mbere ntitwari twagezweho n’ibyo bitero.

Ibitero byanyuma bikaba byatumye umubare w’abavanwe mu byabo muri Cabo Delgado ugera ku 950,000.

Nubwo Mozambique yahawe ubufasha n’ingabo za SADC hame n’izo u Rwanda rwanamaze kohereza umuyobozi wazo mushya, urugamba ruracyarimbanije ntirurarangira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru