Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yemereye Perezida Kagame ko mu mezi abiri bazaba bagabanyije ibiciro by’ubwishingizi bw’impanuka ku bamotari.
Hashize igihe kitari gito abamotari mu Mujyi wa Kigali n’abandi mu gihugu bagaragaza ko ibiciro by’ubwishingizi bw’impanuka bwa moto bwazamutse, bugeze ku bihumbi 165 buvuye ku bihumbi 45.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage bo mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa Kane, umwe mu bamotari baho, Bizimana Piere, yamutakambiye ko ikibazo cyabo yakigira icye bakagabanyirizwa ibyo biciro.
Yagize ati "Twebwe dukorera hano mu Ruhango, twumva aho za Kigali bigaragambya, ariko imyigaragambyo nkeka ko itemewe; ibyo ari byo byose nkeka ko bababuze ngo babashe kukibabwira."

Yakomeje agira ati, "Dufite ikibazo cya Assurance (ubwishingizi) ihenze cyane, ku buryo moto yanjye nyishyurira ibihumbi 165. Tukishyura ibintu bitandukanye, autorization, umusoro ku nyungu; tukishyura byinshi ku buryo utabasha kugura umwenda cyangwa ngo urihire umwana ishuri. Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire."
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyabo akizi ndetse abaza Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsengimana Ernest impamvu kitarakemuka.
Mu gusubiza, Minisitiri yavuze ko bakiganiriyeho n’inzego zitandukanye kizakemuka mu gihe gito.

Yagize ati, "Mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse."
Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza abamotari ko nawe agiye kugishyiramo uruhare rwe kize gukemuka.
Ikibazo cy’izamuka ry’amafaranga y’ubwishingizi bw’impanuka ku bamotari giherutse guteza igisa n’imyigaragambyo y’abatwara abagenzi kuri moto muri Kigali, basaba ko amafaranga batanga yabaganywa bakagira icyo bakura mu kazi kabatunze kagatunga n’abandi bagerwaho inyungu n’akazi bakora.