Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Mu Mezi abiri ikibazo cy’abamotari kirakemuka

Thursday 25 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Minisiteri y’Ibikorwa remezo yemereye Perezida Kagame ko mu mezi abiri bazaba bagabanyije ibiciro by’ubwishingizi bw’impanuka ku bamotari.

Hashize igihe kitari gito abamotari mu Mujyi wa Kigali n’abandi mu gihugu bagaragaza ko ibiciro by’ubwishingizi bw’impanuka bwa moto bwazamutse, bugeze ku bihumbi 165 buvuye ku bihumbi 45.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage bo mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa Kane, umwe mu bamotari baho, Bizimana Piere, yamutakambiye ko ikibazo cyabo yakigira icye bakagabanyirizwa ibyo biciro.

Yagize ati "Twebwe dukorera hano mu Ruhango, twumva aho za Kigali bigaragambya, ariko imyigaragambyo nkeka ko itemewe; ibyo ari byo byose nkeka ko bababuze ngo babashe kukibabwira."

Yakomeje agira ati, "Dufite ikibazo cya Assurance (ubwishingizi) ihenze cyane, ku buryo moto yanjye nyishyurira ibihumbi 165. Tukishyura ibintu bitandukanye, autorization, umusoro ku nyungu; tukishyura byinshi ku buryo utabasha kugura umwenda cyangwa ngo urihire umwana ishuri. Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire."

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyabo akizi ndetse abaza Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsengimana Ernest impamvu kitarakemuka.

Mu gusubiza, Minisitiri yavuze ko bakiganiriyeho n’inzego zitandukanye kizakemuka mu gihe gito.

Yagize ati, "Mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse."

Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza abamotari ko nawe agiye kugishyiramo uruhare rwe kize gukemuka.

Ikibazo cy’izamuka ry’amafaranga y’ubwishingizi bw’impanuka ku bamotari giherutse guteza igisa n’imyigaragambyo y’abatwara abagenzi kuri moto muri Kigali, basaba ko amafaranga batanga yabaganywa bakagira icyo bakura mu kazi kabatunze kagatunga n’abandi bagerwaho inyungu n’akazi bakora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru