Wednesday . 15 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Mu Rwanda hagiye gutangwa umuti urinda kwandura HIV/Sida

Monday 9 December 2024
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva mu Ukuboza 2024 mu Rwanda hakazatangizwa gahunda yo gutera abantu umuti wa ‘cabotegravir long acting’ urinda umuntu kwandura SIDA Igihe ayikoranye n’uyifite.

Ni nyuma yuko inzego z’Ubuvuzi mu Rwanda zimaze igihe zigaragaza ko ubwandu bwa SIDA mu Rwanda bwiyongera, cyane mu rubyiruko n’abakora uburaya.

CAB-LA, ni umuti uterwa mu rushinge abantu hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu 2022.

Imibare igaragaza ko abantu bashya banduye Virusi Itera SIDA barenga miliyoni 1.3, muri bo 63% bakaba abo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Mu Rwanda abantu icyenda buri munsi bandura agakoko gatera SIDA.

Uru rushinge ruterwa umuntu buri mezi abiri, biteganyijwe ko ruzaruhura umutwaro abantu bafataga ibinini bya buri munsi birinda ubwandu. Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kororokeramo.

Ku ikubitiro umuntu azaterwa doze ebyiri mu mezi abiri akurikiranye, akomeze kwiteza urushinge nyuma ya buri mezi abiri.

Amakuru avuga ko iyi gahunda izatangirira mu bigo nderabuzima bibiri byo mu Mujyi wa Kigali, urushinge rukazaterwa by’umwihariko abakora umwuga w’uburaya, abantu babana umwe yaranduye undi adafite ubwandu, ingimbi n’abangavu n’abandi.

Umuti wa CAB-LA watewe abantu binyuze mu rushinge bwa mbere muri Zimbabwe mu 2022, nyuma wemezwa n’inzego z’ubuzima muri Zambia hamwe na Afurika y’Epfo yemeje ikoreshwa ryawo ariko ukaba utaratangira gutangwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gisobanura ko gukoresha ubu buryo bwo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA bizagababanya ikibazo cy’akato gahabwa abafataga ibinini bya buri munsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru