Abasenateri baherutse gusanga mu mitangire ya Serivisi mu bitaro bimwe na bimwe harimo ibitaro bitagira umuganga w’inzobere kandi byarahawe uburenganzira bwo gukora nk’ibitaro bikuru.
Wakurikira ikiganor cyose uyuze kuri uyu murongo:
https://www.youtube.com/watch?v=JiCYZxINvVs&t=81s&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV
Indi mbogamizi babonye ni uko basanze hari imihanda mibi ituma imbangukiragutabara zivunwa no kugeza abarwayi ku bitaro bikuru bavuye ku bigo nderabuzima.
Si ibyo gusa ngo hari n’ikibazo cy’uko imbangukiragutabara zishaje kandi zidahagije ku bitaro ugereranyije n’ibigo nderabuzima bikirana.
Ibi ngo bituma hari imbangukiragutabara izipfira mu nzira ndetse hakaba n’ubwo umurwayi ukeneye imugeza ku bitaro bikuru ayibura kubera ko zose ziba zoherejwe mu kazi.
Babwiwe kandi ko iyo zipfiriye mu nzira zirimo umurwayi ashobora kuhasiga ubuzima cyangwa n’uwo zari zigiye kujyana ku bitaro bikuru nawe akaba yahasiga ubuzima.
Hari abaturage babwiye RBA ko muri rusange abaganga ari bake haba ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro bikuru.
Hari n’abavuga ko bidakwiye ko umuntu watanze ubwisungane mu buzima ajya kugura imiti muri pharmacie.
Umwe muri bo ati: “ Hari ubwo ujya kwa muganga bakakwandikira umuti uri hejuru ya Frw 1000, bakakubwira ko ujya kuwugura kandi nta yandi mafaranga yisumbuyeho ufite. Icyo gihe kandi uba wagiye kwa muganga nta yandi mafaranga ufite kandi urembye.”
Abaturage banenze abaganga bagera ku kazi saa tatu za mu gitondo kandi abarwayi bo bazindutse.
Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2016, Sena y’u Rwanda yasabye Guverinoma kongerera ubushobozi ibigo nderabuzima kugira ngo bishobore kuvura indwara zitandura.
Mu Cyumweru gishize, Komisiyo yayo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage yasanze hari ibyakozwe mu rwego gushyira mu bikorwa wa mwanzuro wari ugenewe Guverinoma wo mu mwaka wa 2016 ariko ko hari n’ibikeneye kongerwamo imbaraga.
Kimwe muri ibyo ni ugufasha ibigo nderabuzima kubona imiti n’izindi serivisi z’ubuzima zo gufasha abarwaye indwara zitandura, bakavurirwa hafi y’aho batuye.
Hejuru y’ibibazo Sena yasanze mu rwego rw’ubuzima, hiyongeraho ibyo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta n’abakozi b’urwego ayoboye basanze mu bigo bya Leta bigenerwa ingengo y’imari ngo bitange serivisi z’ubuzima.
Ibitaro bitandatu mu bitaro icyenda abagenzuzi b’Imari ya Leta basuye ubwo bakoraga igenzura mu mwaka wa 2020/2021, basanze imibare y’abantu bazize malaria yanditse mu bitabo byabo ari minini ugereranyije n’iyo bahaye Minisiteri y’ubuzima ngo ibikwe mu ikoranabuhanga rishinzwe amakuru mu by’ubuzima bita Health Management Information System ( HMIS).
Hagati aho hari ibindi bigo bitanu byatangaje imibare minini y’abazize malaria, iyo mibare ikaba irenzeho abant 18 ku mibare yatanzwe muri rya koranabuhanga twavuze haruguru.
Link: https://www.youtube.com/watch?v=JiCYZxINvVs&t=81s&ab_channel=MAMAURWAGASABOTV