Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu Rwanda imbwa zihariye zatangiye gusuzuma COVID-19

Friday 4 June 2021
    Yasomwe na

U Rwanda rwatangije gahunda yo gusuzuma virusi ya Corona ku bantu bikozwe n’imbwa zabugenewe, zihumuriza icyuya cy’umuntu zikamenya mu minota ibiri ufite virusi ya Corona mu mubiri we ku kigero kiri hejuru cyane, 94%.

Ni umushinga ukozwe n’u Rwanda bwa mbere muri Afurika, watangijwe kuri uyu wa Gatanu I kigali, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, ahari bene izo mbwa u Rwanda rwahawe n’Ubudage busanzwe buzifashisha.

Ubwo iri gerageza ryatangizwaga ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuza RBC, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko zigiye gutuma hagabanywa ikiguzi n’umwanya ’byagendaga mu gupima umuntu umwe bikarushaho guhenda Ari abantu benshi Kandi bashaka ibisubizo vuba.

Yakomeje agira ati ’Ikiciro cya mbere kiraza kumara ibyumweru bike hanyuma tugende twagura.

Ni twe ba mbere muri Afurika, navuga ko ushimishije mu rwego rw’ubushakashatsi; ikindi niba ufite abantu benshi nk’ibihumbi 10 bari kuri sitade ushaka kubapimira rimwe abaganga bazagenda bapima abantu bose Ni akazi kenshi ariko buri wese umusabye ngo Kora ku gahanga, ushyire icyuya cyawe ahangaha bityo imbwa ishobore gupima abantu nka 200 umunota umwe urumva nta raboratwari ishobora gupima gutyo."

Yakomje yizeza ko izo mbwa zishobora no kuzajya zifashishwa mu gupima izindi ndwara zirimo nka za diyabete, igituntu n’izindi ziterwa na virusi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru