Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Mu byumweru 2 igiciro cy’urugendo kiriyongeraho 1/3

Wednesday 14 February 2024
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko mu bihe bya vuba amafaranga azwi nak nkunganire Leta yahaga abakora mu gutwara abantu n’ibintu azahagarikwa, abagenzi mu modoka rusange batangire kwiyishyurira igiciro cyuzuye kiu ngendo.

Ni inkunga yatangiye gutangwa ubwo abanyarwanda bari bavuye mu bihe by’icyorezo cya covid-19 bagaragaza ko ubushobozi bwagiye bugabanuka kubera igihe bamwe bamaze badakora abandi bagatakaza imirimo, ndetse n’urwego rw’umurimo rukagira ibibazo muri rusange leta igafata umwanzuro wo kunganira ubushobozi bwabo mu ngendo no ku bikomoka kuri peteroli.

Mu bihe bya Covid-19 ibikomoka kuri peteroli byabaye ingume ndetse ubucuruzi mu nguni zose busubira inyuma mu buryo bugaragara.

Iki cyorezo kandi cyateye mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yari iri gutekereza uburyo ibiciro by’ingendo byavugururwa kuko bikorwa buri myaka ibiri. Ibiciro bigenderwaho kuri ubu ni ibyashyizweho mu 2018.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, yagaragaje ko icyo gihe Guverinoma yarebye isanga abantu batakiri kwitabira akazi bikwiye ko bunganirwa, ayo bari kongera ku mafaranga y’urugendo bayazigame.

Magingo aya Leta imaze gukoresha miliyari zisaga 91 Frw mu kwishyura abatwara abagenzi.

Ati “Nkunganire mu kugenda kw’abantu yari igikorwa cyo kugira ngo dufashe abantu mu gihe cya Covid ntabwo ari nkunganire yahoraho. Buriya ziriya miliyari 91 Frw zimaze kujya mu gufasha mu gutwara abantu, ntabwo tuzazikuraho ngo tuzibike, tuzazijyana ahandi hantu bazikeneye. Muribaza uzifashe ukazishyira mu ifumbire uburyo umusaruro wakwikuba.”

Dr Ngirente yasobanuye ko “nkunganire tuzakuraho, twamaze kwemeza ko izavaho ni iyo twarihiraga abagenzi amatike, yari ku buryo bubiri; hari uburyo bisi yafataga abantu itakuzura imyanya imwe bakayitubwira Leta ikabaha amafaranga angana n’abantu bari kwicaramo.”

Ati “Indi nkunganire navuga nk’urugero hari igihe umuntu yicara muri bisi wenda avuye i Remera agiye Nyabugogo, uyu munsi ndumva iyo abaze kiriya giciro cya Tap and Go, bamukuraho amafaranga 220Frw ariko buriya igiciro nyacyo ni 322Frw. Uriya muntu wicaye muri bisi agiye Nyabugogo, muri Guverinoma tuba twamutangiye amafaranga 102 Frw, ayo rero ni yo tuzakuraho.”

Ugendeye kuri uru rugero, bisobanuye ko mu gihe iyi nkunganire izaba ivuyeho uyu mugenzi wavaga i Remera ajya Nyabugogo azajya yiyishyurira amafaranga 322Frw.

Minisitiri Dr Ngirente yahamije ko hashyizweho ikipe y’abatekinisiye bari kwiga uburyo ibikorwa byo kwishyuza amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikoranabuhanga byahuzwa n’uko umuntu yajya yishyura amafaranga ahuye n’urugendo akoze aho kwishyura ay’icyerekezo cyose.

Minisitiri yavuze ko nubwo iyo nkunganire umugenzi yashyirirwagaho na leta igiye guhagarikwa itazava ku bikomoka kuri peteroli, izagumaho mu gihe nabwo izasuzuma ikazagira undi mwanzuro yabifataho mu gihe ibona bikwiye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru