Mu ijoro ryakeye, nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” ibonye intsinzi ku mukino wayihuje n’Ikipe y’Igihugu ya Togo, hari Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo Guma mu rugo, basohoka mu ngo zabo bajya kubyina mu mihanda.
Nyuma y’intsinzi ibintu byahinduye isura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma Mu Rugo, abenshi biganjemo urubyiruko bayoboka imihanda baririmba insinzi, mu gihe abandi bakomaga akaruru, bavuza ibijerekani n’ibindi bikoresho bibereye mu ngo zabo.
Polisi y’u Rwanda yahuye n’akazi gakomeye ko gukangurira abavuye mu ngo zabo kuzisubiramo, kuri ubu
ikaba yihanangiriza abagaragaje iyo myitwarire kutazayisubira kuko ifite uruhare mu gukwirakwiza kiriya cyorezo.
Urugero rwa bamwe muri bo ni aba:
Insinzi y’amavubi yatumye abari muri Gahunda ya Guma Mu Rugo n’abagombaga kubahiriza amasaha ya nyuma ya saa kumi n’ebyiri babirengaho bayoboka imihanda
Ibinyujije kuri Twitter yagize iti: “Iyi myitwarire irakomeza gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19. Polisi y’u Rwanda yihanangirije Abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19”.
Polisi ikomeza ivuga ko muri iyo myitwarire yo guteshuka bamwe bagaragaye batambaye udupfukamunwa; bafite amacupa y’inzoga basohokanye mu mazu aho banyweraga mu gihe barebaga umukino kuri za televiziyo cyangwa bawumva kuri za radiyo, maze birara basakara mu mihanda basakuza bagaragaza ibyishimo kubera iyi ntsinzi.
Iti: “Aba bantu babujijwe gukomeza kwizihiriza intsinzi mu mihanda basubira mu ngo zabo”.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko gufana ikipe y’igihugu no kwishimira intsinzi ari byiza ariko bitagomba kunyuranya n’amabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Yakomeje igira iti: “Ikipe y’Igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi byaba byiza dukomeje kuzizihiza turi bazima”.
Imibare y’abandura COVID-19 mu Rwanda ikomeje kwiyongera aho imibare yaraye itangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ukwiyongera kudasanzwe, aho habonetse abarwayi bashya barenga 574 bikaba ari ubwa mbere bibayeho kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda. Muri uyu mubare, Umujyi wa Kigali ufitemo abagera kuri 440.


















