Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Mu mvugo ikarishye Umutoza wa Rayon Sports yeruye impamvu atajya yishyura itike yo kureba umupira ku kibuga

Thursday 21 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yavuze ko atazigera yishyura amafaranga ye kuri stade kugira ngo arebe umupira kubera ko ayo mafaranga yakishyuye ku kibuga ayafashisha abana kugira ngo babeho.

Uyu munya-Portugal, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gusezerera Musanze FC mu gikombe cy’amahoro.

Mu magambo ye yagize ati “Naje hano mu Rwanda gufasha, naje hano gukora ibishoboka byose ngo mfashe ikipe n’umupira w’u Rwanda gutera imbere. Naje hano kugira ngo nkore ibyiza, si ibibi. Ariko abantu ntibanyubaha. Nubaha buri muntu, ni yo mpamvu mugomba kunyubaha. Muranyumva?”

Ibi byatumye ashimangira impamvu atagomba kwishyura itike yo kwinjira mu muryango wa stade kugira ngo arebe imikino itandukanye hano mu Rwanda, ibintu avuga ko bitazigera bibaho na rimwe.

Yagize ati “Ese Muzi impamvu ntajya nishyura ngo ndebe imikino ku bibibuga, Murayizi? Hari abana benshi mfasha hano mu Rwanda (mbaha ibikoresho byinshi bitandukanye). Ibyo byose mbikura mu mafaranga yanjye, numva ayo mafaranga atari ayo kwishyura imikino. Murakeka ibyiza ari ibihe, kwishyurira abana cyangwa kwishyura ku mikino? Ahandi sinishyuraga ngo ndebe imikino, nahabwaga ubutumire bwo kuza kureba imikino.”

Ikipe ya Rayon Sports yahise ikomeza muri ¼ mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Musanze fc ibitego 3-1.

Iyi Kipe kandi izahura na Bugesera FC yasezereye Gicumbi FC iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi yabahuje muri 2/8.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Mata 2022, yakira AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru