Saturday . 4 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Mu myaka yanjye yo kwiga narangwaga no gukubagana cyane-Aline Gahongayire

Tuesday 8 May 2018
    Yasomwe na

Aline Gahongayire ni umugore ukunda Imana n’abantu akaba mu buzima busanzwe ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime.

Ni umwe mu bahanzi bamaze gushinga imizi ndetse no kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu buto bwe, yabyirutse akunda ibyerekeye ubuhanzi ndetse yabifatanyaga no kubyina. Mu rungano yari umukobwa ushabutse cyane wakundaga gusabana ariko akagira n’amahane.

Yabwiye ikiganiro Amahumbezi ko ubwo yari mashuri abanza yarangwaga no guharanira kwereka abahungu ko n’abakobwa bashoboye ndetse rimwe na rimwe agashotorana ku buryo byageraga n’aho barwana.

Yagize ati “Mu myaka yanjye yo kwiga narangwaga no gukubagana cyane, nararwanaga cyane ku ishuri. Numvaga utahohotera mugenzi wanjye mpari, nabanaga neza n’abantu bose, nakundaga gukina, guseka ariko ako kantu ntabwo kaburagamo…”

Gahongayire yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa Gatandatu yashatse guhangana n’umusore biganaga witwa Nduwayezu bimuviramo gukubitwa ndetse kugeza uyu munsi aracyibuka ingumi yakubiswe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru