Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Muheto Divine yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022

Sunday 20 March 2022
    Yasomwe na

Nshuti Muheto Divine, ni we mukobwa wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, igisonga cya Mbere kiba Keza Maolithia naho icya Kabiri kiba Kayumba Darina.

Ibirori byo gutora no gutangaza Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 byabereye muri Intare Conference Arena aho byatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Werurwe 2022, bisozwa mu rukerera rwo ku Cyumweru.

Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba asimbura Ingabire Grace wari ufite iry’umwaka ushize wa 2021.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.

Agikandagira mu irushanwa, ubwiza bwe bwaratangariwe kugeza n’aho Miss Mutesi Jolly wari mu bagize Akanama Nkemurampaka yeruye akamubwira ko ari ‘Mwiza’.

Umushinga we ugamije gushishikariza urubyiruko kwiga kwizigama kuva mu buto, yawise ‘Igiceri Youth Program’. Ateganya kuwushyira mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga azakorera mu bigo by’amashuri, akazanifashisha ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Muheto yatoranyijwe nk’uhiga abandi 19 uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Muheto yabanje no kwegukana Ikamba rya Nyampinga wakunzwe na rubanda kurusha abandi, bibanza no gutera ubwoba abari bamushyigikiye ko ashobora kubura Ikamba rya Nyampinga w’umwaka gusa byamuharuriraga inzira.

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993, icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru