Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Munyankumburwa Theoneste utuye mu karere ka Musanze , mu murenge wa Musanze, Akagari ka cyabagarura, umudugudu wa Ruvumu avuga ko yanduye COVID-19 igiye kumuhitana kuko yashyizwe mu byuma bitanga umwuka (Oxygen).
Mu buhamya bukomeye Munyankumburwa yahaye ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw yavuze ko yanduriye Covid-19 mu mujyi wa Kigali kuko ariho yakoreraga ibijyanye no kwakira abantu benshi muri baturutse hanze y’u Rwanda.
Yagize ati "Hari mugenzi wanjye dukorana, yakundaga kujya guhahahira abo banyamahanga ubwo yaraje atubwira ko yumva yarwaye ajya kugura imiti ya giripe biranga hanyuma yagiye kwipimisha asanga afite Covid-19. Ubwo natwe bisaba ko tujya kwipimisha, nibwo nagiyeyo nanjye nsanga naranduye iki cyorezo , mpamagara madamu ndabimubwira ntiyabyumva, urabizi mu cyaro akenshi bavuga ko Covid-19 itabaho nuko akajya aza kundeba Kigali."
Akomeza avuga ko we yarembye cyane bamujyana mu bitaro bya Nyarugenge kugira ngo yongererwe umwuka.
Ati "Ubwo niko umugore wanjye ari kujya aza Kigali kundeba, ariko dukoresha amafaranga menshi kuko mbaze yose hamwe ni ibihumbi 400Rwf.
Nakomeje kugira ubwoba numva binyobeye , birumvikana nari ndi kure y’umuryango nta muntu uzajya anyitaho, kuko urumva ndi hano Kigali abandi bari Musanze mbese ntabwo byari byoroshye."
Munyankumburwa avuga ko kurwara Covid-19 byamuviriyemo indwara ya Diyabete, ndetse avuga ko iyi ndwara n’ubu ingaruka yamuteye zikimuriho kuko ntakinywa isukari n’ibindi nkabyo byose yabivuyeho.
Agira ati "Covid-19 yangizeho ingaruka nyinshi Kuko byamuviriyemo uburwayi bwa Diyabete, bansuzumye basanga isukari yarazamutse mu gihe cyose nari maze mu bitaro arinako ngenda nkoresha amafaranga menshi ngura imiti itandukanye kugira ngo mbashe kurokora ubuzima bwanjye."
Avuga ko ingaruka yatewe na Covid-19 n’ubu akizifite kuko yakoresheje amafaranga menshi agera ku bihumbi 400Rwf, mu gihe yari mu bitaro bya Nyarugenge, cyane ko yari yarategetswe kujya arya ibiryo byo gufasha umuburi gukomeza kugira ubudahangarwa birimo amafi n’ibindi.
Uyu muturage akomeza agira inama abantu, cyane cyane abo mu cyaro bagifite imyumvire ko Covid-19 itabaho, ndetse yaboneyeho kugira inama abaturage yo gufata urukingo rwo kugabanya ubukana bwo kuzahazwa na Covid-19 mu gihe yabafata.















