Leta zunze Ubumwe za Amerika zoherereje u Rwanda umunyarwandakazi Munyenyezi Beatrice ngo akurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Moya na 17 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021; yazanywe n’indege ya KLM.
Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho n’u Rwanda ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na bibiri byibasiye inyokomuntu yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarahungiye.
Uyu mugore w’imyaka 51 ugaragara nk’ukuze, yasohotse mu ndege yambaye amadarubindi, amatiriningi afite ibara rya kaki n’inkweto nshya za Under Armour. Yari ahetse agakapu gatukura, anambaye agapfukamunwa kamaze kuba umwambaro rusange ku Isi yose.
Munyenyezi yagejejwe i Kigali n’abakozi babiri b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika bamushyikiriza uru rwego ku ruhande rw’u Rwanda.
Nyuma yo gushyikirizwa Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rumuta muri yombi ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ashinjwa.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Yagize ati “Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha byo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.’’
Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda nyuma yo gusoza igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe n’urukiko rwo muri Amerika ahamijwe icyaha cyo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.
Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.
Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.















