Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze bavuga ko bagifite imbogamizi mu rugendo rwo kugera ku iterambere bitewe n’abagabo batarumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bashakanye.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko kuba bataratera imbere bituruka ku kubura uko bagera ku mari bitewe n’abagabo babo batabibafashamo, nko kubona igishoro binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari.
Bavuga Kandi ko kuba imyumvire y’abagabo ku buringanire ku mutungo itavugwaho rumwe n’abo bashakanye, guhora umugore afatwa nk’umunyantege nke utagize icyo ashoboye, n’ibindi bituma bahora mu bukene bw’urudaca mu muryango.
MUKAMWIZA Deborah ukora ubucuruzi bw’ibirayi yatanze urugero rw’ibyamubayeho akaba atarageze aho yifuzaga ku gihe.
Yagize ati: "Njyewe nari mfite igishoro, mu gihe cya covid 19 kuko twaryaga tudakora, naje gukora muri cya gishoro nzakwisanga cyarashize.
Nyuma naje kumva ko hari inguzanyo irimo gutangwa muri Sacco yo kuzahura ubucuruzi bwagizweho ingaruka na covid 19, nanjye mbaza ibisabwa nsanga ari ukugaragaza umushinga uherekejwe n’ingwate. Mbibwiye umugabo wanjye ko natanga ingwate nkabona inguzanyo nkongera igishoro arabyanga ngo ninjye kuzana ingwate iwacu, ambwira ko aho ari ho agasuzuguro gahera, nzakubura inguzanya gutyo."
MUKASINAMENYE Claudine nawe yagize ati: "Abagore dukeneye ubuvugizi, bw’umwihariko mu gukorana n’ibigo by’imari kuko usanga kubona inguzanyo bitugora, kuko rimwe narimwe ingwate igorana. Nkanjye ncuruza imbuto ariko kubera ko umugabo wanjye atemera ko natanga ingwate atari we uyitanze ngo abe ari nawe uhabwa ayo mafaranga amunyuze mu myanya y’intoki.
Ibyobituma iterambere ryanjye ritava aho riri kuko mba nsanzwe ncuruza ubusa busa, nanjye mpora ku rugero rumwe."
Ku ruhande rw’abagabo batavuga rumwe n’abagore babo ku buringanire ku mutungo w’urugo, bavuga ko impamvu batemerera abagore ko batanga ingwate ari uko iyo bamaze kubona amafaranga biharira ijambo bakabasuzugura.
BAZIRUWIHA Innocent yagize ati: "Abagore bafata uburinganire uko butari bigatuma natwe twihagararaho, kuko ubona ko baba bashaka kudusuzugura. Njyewe simbeshya umugore wanjye nanze ko atanga ingwate kuko twari dufitanye amakimbirane ansuzugura, mbona namara kubona amafaranga ntazamukira ndabyanga."
Uhagarariye inama yigihugu y’abagore mu karere ka musanze ashimangira ko ikibazo cy’abagore bafite imbogamizi mu gukorana n’ibigo by’imari bigenda bikorerwa ubuvugizi kugira ngo boroherezwe.
NYIRAMUGISHA Denyse umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’agore mu karere ka Musanze yagize ati: "Icyo kibazo turakizi kandi tugikoraho ubuvugizi; icya mbere tubanza kumenya ni bande bishingira ingwate, abo dukorana byahafi ni BDF, turayegera mu gihe dufite inama y’abagore tukabasaba ko umugore yakoroherezwa mu kubona inguzanyo."
Akomeza avuga ko mu bagabo hakirimo ikibazo mu kutumva neza uburinganire.
Yagize ati: "Icyo dukora, hari abafatanyabikorwa baba bari mu karere bakora ibitandukanye harimo abigisha amategeko, ihame ry’uburinganire no kurengera umuryango. Dukorana rero n’imiryango nka BDF, Never again, Transiparancy international Rwanda, tukajya mu bukangurambaga mu nteko ahateranira abaturage benshi tukabigisha, tukabumvisha ko umugore nawe ahabwa umwanya mu gukorera urugo rukabasha gutera imbere bitiswe ko umugabo ari we kamara mu rugo."
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati y’ abagabo n’abagore bakoresha serivisi za banki harimo ikinyuranyo cya 6% kuko abagabo bari kuri 29%, abagore bakaba kuri 23%.
Banki nkuru y’u Rwanda ‘BNR’ itangaza ko mu bigo by’imari biciriritse 40.2% by’amakonti ari ay’amatsinda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA) bwagaragaje ko umubare w’abagana ibigo by’imari abagore ari 39, 5% na ho amatsinda akaba 9,1% . Ni mu gihe kandi abagabo bamaze guhabwa inguzanyo bangana na 68,9% na ho abagore ni 26,8% , mu matsinda bageze kuri 4,3%.



















