Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Abana b’inzererezi bashinja ababyeyi babo kuba nyirabayazana w’ubuzima babayemo

Thursday 6 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Abana bo ku muhanda bazwi nka mayibobo mu mujyi wa Musanze bavuga ko kuba bari mu buzima bw’ubuzererezi ahanini ababyeyi babo babigiramo uruhare, bigatuma nabo bashaka indi mibereho bakayoboka iy’u muhanda. Ababyeyi nabo bavuga ko abana bababananiye.

Abana b’inzererezi babwiye mamaurwagasabo.rw ko nabo ubuzima babayemo butabashimishije ariko kubera imiryango baturukamo itabaha umutuzo bahitamo kuva mu miryango bakajya kwishakira ubundi buzima, bakisanga bakibona mu muhanda.

Umwe muri abo bana yagize ati "Njyewe njya gutekereza kuza mu buzererezi nageraga mu rugo ngasanga batatetse kandi papa agataha yasinze akadukubita rimwe na rimwe akaturaza hanze."

Akomeza agira ati "Mama nawe byaje kumuyobera ahita atangira kuba umusinzi, bataha basinze bose rukabura gica mpitamo nanjye gutangira ubundi buzima cyane ko na mukuru wanjye nawe yihigira."

Mwururu, ni izina ryo ku muhanda uyu mwana afite, yagize ati "Njyewe nigaga mu wa 4 w’amashuri abanza, kubona ibikoresho bikangora kuko mama ntakazi agira, dutunzwe nuko mama abona umuntu umuha ikiraka cyo kumufurira imyenda. Maze kubona ubuzima bukomeye nza kwisanga mu buzererezi."

Hari bamwe mu babyeyi batavuga rumwe n’ibyo aba bana bavuga.

Mukamuyumbo Siphola utuye mu murenge wa Kimonyi yagize ati "Njyewe ndi umupfakazi ariko mfite umwana wananiye pe, ntacyo ntamukoreye, namuhaye ibikoresho byose bishoboka by’ishuri ariko aranga arananira, aho yajyaga ku ishuri ntagereyo, akirirwa mu nzira isaha yo gutaha yagera nawe agatahana n’abandi. Biza gukura noneho akagenda ntatahe, yewe naje no kubibwira ubuyobozi bw’ishuri ariko umwana aratunanira ubu ni mayibobo."

Mu kiganiro Intara y’Amajyaruguru iherutse kugirana n’abanyamakuru ikibazo cy’abana bakomeje kugaragara mu Mujyi wa Musanze cyagarutsweho ndetse ubuyobozi buvuga ko bugiye kugishakira umuti .

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Jeanvier yagize ati "Twese dufatanyije tugiye gushyiramo imbaraga ku buryo iki kibazo cy’abana birirwa basabiriza kigomba gukemuka vuba."

Ubushakashatsi bwakozwe ku kibazo cy’abana bo mu muhanda bwagaragaje ko mu mijyi minini y’igihugu harimo abana b’inzererezi 2882 aho abarenga 91% muri bo ari abahungu.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ku wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, bwakozwe hakorwa igenzura mu bice byose by’igihugu cyane mu mijyi minini ikorerwamo ubucuruzi.

Amakuru kuri aba bana yatanzwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo byita ku bana b’inzererezi 19 ndetse n’ibigo by’igororamuco (Transit Centers).

Abana 2882 nibo byagaragaye ko bari mu muhanda barimo abahungu 2621 n’abakobwa 261. Muri aba bose, umubare munini ni uw’abana bari hagati y’imyaka 11-14.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri aba bana baba mu muhanda, 55.6%, bahaba mu buryo buhoraho kuko ari naho bakura ibyo kurya naho 44.3% birirwa ku muhanda ariko bakaza gutaha naho 0.1% ni abana babana n’ababyeyi babo ku muhanda aho akenshi baba barahavukiye.

Bwerekanye kandi ko 1629 ari abana bafite ababyeyi bombi, 202 bafite umubyeyi w’umugabo, 490 bafite ba nyina gusa naho 135 bapfushije ababyeyi bombi. Ikindi kandi 215 bazi ba nyina gusa, 37 ntibazi niba hari umubyeyi n’umwe bagira

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru