Bamwe mu barimu bafite ubumuga bukomatanyije baravuga ko bakigorwa no kutagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigishirize yabo, aho basaba ko babihabwa kugira ngo bakomeze gutanga umusaruro ufatika.
Aba barimu babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ku kigo kimwe cy’igisha abafite ubumuga bwo kutabona cyitwa BSVI ,giherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve , aho bemeza ko ubushobozi bwo gutanga uburezi bufite babufite ariko ibikoresho bikaba aricyo kibazo.
Niyonzima Luc afite ubumuga bwo kutabona , yigisha igifaransa kuri BSVI yagize ati:"Kera abantu bafite ubumuga bari barahejwe, kubera imyumvire bumvaga umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ari umuntu wo kujya yirirwa asabiriza ku muhanda , ariko siko bimeze turashoboye cyane , nguhaye nk’urugero abana twigisha baratsinda neza rwose, abafite ubumuga hari intambwe tumaze gutera."
Uyu mwarimu yakomeje agira ati:"Imbogamizi dukunze guhura nazo n’ibikoresho bike bidahagije ,abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakenera ibikoresho byinshi nka Arubitiridazi..perikenizi.., sineti, kuko nk’umwana iyo ageze muri P3 arayikoresha, nkanjye mwarimu birangora kubera ngenda musomera(spelling) nkoraho , urumva ko umusaruro nagatanze utaboneke wose, ndetse kugera ku ntego zanjye birangora bitewe nicyo kibazo cy’ibikoresho biba bidahagije"
Dr. HAKIZIMANA NICODEME ni umwe mu barimu bafite ubumuga bw’uruhu yigisha muri Kaminuza zitandukanye zirimo iya Kigali (UK), Mountain Kenya, nawe asanga hakiri icyuho cy’ibikoresho mu kwigisha abatu bafite ubumuga.
Yagize ati: "Nibyo koko ibikoresho biracyari bike ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona ndetse birajyana n’abafite ikibazo cy’uruhu kuko ntibabona neza, usanga mu bigo by’amashuri nta mwihariko babaha kuko usanga ntanyandiko zanditse mu buryo bugaragara, kandi ibyo ngibyo biba mu byiciro byose by’amashuli."
Yakomeje agira ati"Abarimu usanga bamwe badafite amakuru ahagije ku bantu bafite ubumuga kuko hari bamwe batazi ko ufite ubumuga bw’uruhu nawe atabona ugasanga bamwicaje inyuma ndetse ntahabwe n’umwanya uhagije, icyakorwa rero nuko abarimu bahabwa imashini na porojegiteri, harimo no kwemera ko abo bantu bazakenera ibyo bikoresho byibanze abandi badakenera ndetse n’imfashanyigisho ziborohereza."
Ku ruhande rw’abanyeshuri bafite ubumuga nabo bahamya ko ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye babufite, yewe ngo baramutse babonye ibikoresho bibafasha mu myigire yabo bakwiga neza birushijeho.
Bayisenge Agnes afite ubumuga bwo kutabona yiga mu mwaka wa gatandatu mu mashuri abanza, yagize ati: "Mbere na mbere ndabanza nshimire leta yaduhaye uburenganzira bwacu ,mbere nigaga mu kigo ntandika bikangora cyane ariko aho ngereye hano nsigaye nandika neza ,nkavuga, gusa ikibazo dusigaranye n’ibikoresho bike dufite turamutse tubibonye twakwiga neza, kuko twavuye ahantu twahoraga twigunze ubu natwe turasobanutse, dusigaye dukorana n’abandi ibizamini kandi tugatsinda."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba afite n’uburezi mu shingano Bwana Theobald Kayiranga yabwiye mamaurwagasabo ko abantu bafite ubumuga uburenganzira bwabo bukwiye kubahirizwa ndetse ngo bazakomeza bakore ubuvugizi kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho.
Yagize ati: "Nanjye nize uburezi ndetse nigishijwe n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona nzi kobashoboye rwose, ikigomba gukorwa rero kugira ngo hanozwe rya reme ry’uburezi nugukomeza gukorana n’izindi nzego abantu bafite ubumuga bakabona ibikoresho bihagije, nubwo ubushobozi butabonekera rimwe ariko nibura ubuhari abantu babukoresha, ubuvugizi buzakomeza gukorwa ku buryo nta mbogamizi aba bantu bakwiye kugira mu kwiga cyangwa mu kwigisha."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko bagiye gukorana na Minisiteri y’Uburezi ibikoresho bikaboneka kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho nkuko bikwiye.
Yagize ati:"Murakoze kuba mutugaragarije icyo kibazo ,tugiye gukorana na Minisiteri y’Uburezi (REB) ndetse ndaza no kuganira n’umuyobozi w’icyo kigo dushake uburyo tubabashakira ibyo bikoresho nubwo bihenze ariko tuzakora ibishoboka, kuko iyo ibyo bikoresho bidahari bituma uburezi bwabo butihuta , tugiye kuganira nabo dukore ibishoboka byose biboneke."
Ibarura Rusange ryakozwe mu mwaka 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda, abagore bafite ubumuga ni 216.826 mu gihe abagabo bagera kuri 174.949.
Inteko Rusange y’Umutwe wa Sena iherutse gusaba Guverinoma y’u Rwanda gushyiraho gahunda yihariye yo guhugura abarimu bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze ku kwita ku banyeshuri bafite ubumuga, iyo yagaragaje kandi ko mu mashuri 19 yasuye yasanze afite abarimu 641 muri bo 32 % gusa ari bo bahuguriwe kwita ku banyeshuri bafite ubumuga.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















