Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , barashimira Inkotanyi zabarokoye ndetse ngo kuri ubu bamwe muri bo biteje imbere babikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo mu Rwanda n’Isi yose muri rusange hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi aho Miliyoni irenga y’Abatutsi yishwe bazira uko baremwe.
Mu buhamya bwatanzwe na Gakiga Jean Chrysostome warokokoye mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, kuri ubu uyu mugabo akaba yaragizwe n’umurinzi w’Igihango yashimiye Inkotanyi zabunamuye icumu.
Ati:"Umuryango wanjye wiciwe hano mu cyahoze ari Cour d’Appel, aho bazanye Interahamwe zitwaga Amahindure zahoze arizo muri komine Mukingo, ndetse haje n’abandi bitwaga abahuzamugambi babaga mu cyahoze ari komine kigombe, bababeshyaga ko baje kubarokora ariko birangira bose babishe."
Gakiga akomeza agira ati: "Bazanye Abajandurume n’abasirikari bica abantu benshi bari bahungiye hano, ubwo njyewe ndokoka muri 1993 aho naje guhungira i Giratama, mpura n’umugabo wari inshuti yanjye witwaga Nyiribakwe Emmanuel arampisha, abantu banjye bagiye hano bagera kuri 60."
Abarokotse Jenoside mu 1994 bakomeza bavuga ko urugendo rwo kwiyubaka rukomeje nyuma yuko Inkotanyi zabarokoye zikongera kubasubiza icyizere cyo kubaho.
Kayitare na Sawiya ni bamwe mu bandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abo barashimira Ingabozo zahoze ari za RPA zari zirangajwe imbere na Paul Kagame, zabashije kwitanga zikamena amaraso zikabarokora.
Nyirasafari Sawiya we yagize ati: "Narokokoye hano muri perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni Musanze, aho twari kera si ho turi uyu munsi, tumaze kwiteza imbere, ibyo kuvuga ngo twariciwe, twarasahuwe, uyu munsi turibuka ariko tukiyubaka, ndashimira Igihugu cy’amahoro dufite kuri ubu kiyobowe n’Intore izirusha intambwe."
Kayitare Gayetta yagize ati: "Njyewe narokoye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu n’Intara y’iburengerazuba, nkimara kurokoka nahise njya mu Gisirikari duhangana n’abacengezi, mu 1994 twari turi mu gahinda gakoneye, ndashimira Leta y’Ubumwe yagerageje kugenda itubungabunga, yishyurira abana bacu amashuri. Ibu njyewe niteje imbere, ndi umuhinzi wabigize umwuga, ndi umutubuzi w’imbuto y’ibirayi, twirinze guheranwa n’agahinda."
Bakomeza bavuga ko batabona uko bashimira Inkotanyi ibyiza byindashyikirwa zagaragaje ubwo zazaga kubarokora ubwicanyi bwabakorerwaga kandi ngo ntibateze gutatira igihango bafitanye nazo.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’akarere ka Musanze Rusisiro Festo yasabye abanyarwanda by’umwihariko abatuye abatuye muri Musanze kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yakomeje asaba abantu kwirinda amagambo ahakana cyangwa apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse abizeza ko leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.
Ati: "Nihanganishije abarokotse Jenoside bose mbizeza ko Leta y’Ubumwe izakomeza kubaba hafi, kandi ndasaba buri wese gukomeza gusigasira amateka y’u Rwanda hirindwa ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Urwibutso rwa Musanze rwubatswe mu cyahoze ari urukiko, cour d’Appel, kuri ubu rushyinguyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

























