Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze: Abaturage basobanukiwe ko ubwiherero bwiza ni isoko y’ubuzima

Wednesday 13 January 2021
    Yasomwe na

Alice Ugiraneza

Mukarere ka Musanze umurenge wa Cyuve akagali ka Kabeza abaturage barishimira ubwiherero bwiza biyubakiye babikesha ubuyobozi bwiza, buhora bubareberera ibyiza bibakwiriye.

Abaturage batuye mu kagari ka Kabeza umudugudu wa Karunyura barishimira ubwiherero bafite. babona nta byiza birenze ibyo.

Nyiransabimana Beatrice yagize ati" Mu byukuri nubwo ndi umukene ariko mfite ubwiherero bwiza kuko mbere nta bwiherero nagiraga, nashakaga kwiherera nkajya ku nsina cyangwa ku kidodoki."

Akomeza avuga ko ibyo byose abikesha ubuyobozi bwiza bw’umurenge wa Cyuve kuko ari bwo bwamuhaye isakaro"

Mukeshimana Losine we avugako ubwiherero bubafitiye akamaro kanini kuko bituma batajya kwituma ku gasozi kuko mbere wasangaga imyanda mu mayira kubera kutagira ubwiherero, buri wese apfa kwicara aho abonye ."

Bamwe mu bayobozi binzego zibanze bavuga ko baterwa ishema no kugira umuturage ufite ubuzima bwiza.

Muhawenimana Alphonsine ni umuyobozi ushinzwe iterambere mu kagali ka kabeza.

Yagize ati"Ubwiherero bwujuje ibisabwo ni isoko y’ubuzima bwiza. Niyo mpamvu dukomeza gukangurira abaturage kugira ubwiherero kugira ngo dukomeze guhashya ikwirakwizwa ry’umwanda ndetse n’indwara ziterwa n’umwanda .

Akomeza avuga ko hari ubwiherero 27 bateganya kubaka bw’abatishoboye bari mu kiciro cya 1 ariko 18 bwaruzuye kuko biri mu mihigo bafite ko buri muturage agombo kugira ubwiherero bujuje ibisabwa, bukinze ndetse bunasakaye.

Uyu muyobozi akomeza ashimira abaturage bishatsemo imbaraga bakubaka ubwiherero bwiza.

Ati "Ubukangurambaga burakomeje kuko kwigisha umuturage ni uguhozaho."

Akagali ka Kabeza kagizwe n’imidugudu 6 ari yo Karinzi,Gashangiro,Kungo,Karunyura,Bucuzi na Kareba kakaba gatuwe n’abaturage 10 362.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru