Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwita Izina Ku nshuro ya 18 abana b’ingagi bavutse, bamwe mu baturage baturiye Pariki y’ibirunga by’umwihariko abibumbiye mu ishyirahamwe rya Sacola baravuga ko imibereho yabo yahindutse babikesha iri shyirahanwe ryabagejeje kuri byinshi.
Sacola" Sabyinyo Community Lavilihood Association" ni Ishyirahamwe ry’abaturiye pariki y’ibirunga bayobowe na Nsengiyumva Pierre Celestin, uhamya neza ko hari ibikorwa byinshi bamaze kugeza ku muturage uturiye iyi pariki ndetse avuga bamwe muribo basigaye nabo bafasha abandi.
Nsengiyumva aganira na mamaurwagasabo yagize ati " Dukomeje gukora ibikorwa byinshi bizamura umuturage, cyane abo dukorana nabo baturiye pariki, mu mirenge ya Kinigi na Nyange, ndetse twishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, dutanga n’inguzanyo itangira inyungu; ikindi twishyurira abanyeshuri bagera kuri 700 amafaranga y’ishuri n’ibindi byinshi bitandukanye ".
Uyu muyobozi akomeza avuga ko biegura ’gukora ibikorwa byinshi birimo no kubakira imiryango itishoboye ndetse n’abacitse Ku icumu, hari amafaranga agera kuri miliyoni 20, twatanze muri (Human Security issues) ndetse tuzatanga n’intama ya mituweri mbese dufite ibikorwa byinshi kandi iyi mishinga twatoye uyu munsi tugomba kuzayishyira mu bikorwa Kuko yemejwe .’
Twizere, ni umwe mu baganiye na Mamaurwagasabo yagize ati, "Imibereho yacu yarahindutse tubikesha Sacola, badufasha muri byinshi, mbere twajyaga guhiga inyamaswa mu ishyamba ariko uyu munsi navuga ko bigenda bicika kuko abenshi muri twe iyo inyamaswa isohotse mu ishyamba turayikubakuba tukayisubizayo, ndetse natwe umusaruro turawubona kuko bamukerarugendo iyo baje gusura izo nyamaswa tubona amafaranga. Ubu rero twamenye agaciro ko kubungabunga urusobe rw’ibibyabuzima muri pariki."
Umukozi wa w’Ikigo Cy’Igihugu cy’iterambere RDB ushinzwe ubufatanye n’abaturage n’izindi nzego, Kwizera Janvier, avuga ko bafata Sacola nk’ishusho imurikira umuturage wegereye pariki nk’Ikitegerezo.
Yagize ati "Iyi Sacola dukorana nayo, ihindura imibereho y’umuturage kandi dukomeje urugendo kugira ngo tumugabanyirize ubukene budashobora gutuma ajya guhiga inyamaswa. Kandi Sacola niyo ikangurira umuturage kwibona mu kubungabunga pariki y’ibirunga."
Kwizera akomeza agira ati: ’Muri iki gihe twitegura kwita izina Ku nshuro ya 18 turakomeza kwishimira ibyagezweho kandi turakeka ko y’amafara asigara mu baturage, (Revenue Sharing) aziyongera mu bigaragara cyane ko ba mukerarugendo nabo bagenda biyongera kugira ngo noneho wa muturage akomeze kubona umusaruro ukomoka muri pariki. Ariko ibyo byose kugira ngo bigerweho ni uko haba habayemo ubufatanye bwo kubungabunga inyamaswa, kandi Sacola nayo idufasha muri byinshi ndetse twabubakiye na hotel mu bushobozi buvuyemo bufasha umuturage.
Icyo mbasaba ni ugukomeza kubungabunga isoko izana ibi byose, Ingagi mu birunga."
Mu nteko rusange ya Sacola, abayitabiriye bakaba bemeje ingengo y’imari izakoreshwa ingana na miliyoni zirenga 400, ishyirahamwe Sacola ikaba yaratangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2004, ikorera mu karere ka Musanze, intara y’amajyaruguru mu nkengero za pariki.