Yanditswe na Alice Umugiraneza
Mu karere ka Musanze umurenge wa Musanze akagari ka Cyabagaru, mu mudugudu wa Kabaya hatuye umuryango ugizwe n’umugore Ndayisaba Diane n’umugabo we Niyibizi Innocent bamaze amezi agera ku 8 bibera muri nyakatsi nyuma yo gushakana nk’umugore n’umugabo mu gihe cy’umwaka, bavugako bagiye mu nzu yikode nyuma bikabananira bagahitamo kwibera muri nyakatsi nubwo bahuriro n’ingaruka nyinshi.
Inzu ndayisaba na Niyibizi babamo nk’umugore n’umugabo babamo ihambirijwe ibice bya shitingi, hejuru yamezeho ibyatsi
Ubwo mamaurwagasano yasuraga uyu muryango uvuga ko ntabushobozi bafite kandi ko bitabaje inzego z’ubuyobozi kugira ngo bahabwe ubufasha zikabatera utwatsi, nkuko babivuga ko bafite ikibanza ariko babuze isakaro.
Ndayisaba Diane yagize ati"Iyi nyakatsi tuyimazemo amezi 8, kutubaka inzu ni ukubura ntabushobozi dufite ikibanza ariko twabuze isakaro ry’amabati."
Uyu mugore kuri ubu utwite inda nkuru, akomeza avuga ko ubuyobozi bwabaterenye kuko inzego z’ubuyobozi zitandukanye zahageze, zizi ikibazo cyabo.
Ati "Gitifu arabizi, namugejehe hano aramfota arangije arasenya, ndamubuza nti none ndarara he, arabwira ngo ninze anyereke aho nkodesha ngeze ku kagari arabwira ngo muracyari bato mugende mujye gushaka akazi mwiyubakire."
Umugabo we, Niyibizi Innocent nawe yagize ati "Nazanye uyu mugore ndagerageza ndakodesha ariko nari mfite akazi; hari ahantu bari barandangiye akaraka, nkodesheje amezi 7 birananira nibwo naje ndambika kano karundo k’ibyatsi."
Ubuzima ni bubi, ni ukurara turanyagirwa nanjye sinakifuza kuba habi mfite ubushobozi, nanjye mbufite nashyira umugore aheza kuko urabona ko atwite Kandi n’ubushobozi buke."
Icyo uyu muryango ugarukaho ni uko ubuyobozi bwabafasha bukabaha amabati kuko ikibanza bagifite, bagasaba Kandi nundi mugiraneza ufite umutima utabara ko yabatwerera amabati.
Abaturanyi b’uyu muryango uba muri nyakatsi bavuga ko ubuzima babayemo bugoye, hakorwa ubuvugizi.
Nyirakaruhije Godance yagize ati "Nyewe iyo ndeba ubuzima aba bana babayemo bwaranshobeye; hari igihe iyo ndikubareba nsuka amarira ariko nkabura icyo nabafasha kandi nanjye mfashwa na Leta. Icyo nabasaba ni ukugira ngo umugiraneza ufite umutima ufasha yabafasha."
Ubuyobozi bw’akagari butangaza ko bwagerageje kugira inama uyu muryango uko bakwikura mu bukene cyane ko bakiri bato.
Niyoyita Ally ni Umunyamabanga nshingwabikorwa wa kagari ka Cyabagarura, yagize ati "Nkuko muhageze kuriya mugabo n’umudamu we iriya ntabwo ari inzu, gisa n’igisharagati; namugezeho inshuro zirenga 4 ngisenya, ku nshuro ya 5 nibwo namufashe muzana ku kagari n’umudamu we tubagira inama ko bashaka inzu tukabakodeshereza ndetse tukabaha n’akazi kuko umugabo murabona ko ari umusore w’imyaka 23-25, tumuha akazi ko kuba umunyerondo w’umuga arabyanga atubwira ko ashaka kwibera mu Kidodoki.
Gusa nk’ubuyobozi ntabwo twabikunze twahise dutanga rapora ku nzego zo hejuru zidukuriye kugira ngo imyumvire nkiriya ishire, si umusaza kandi nta bundi bumuga afite ku buryo yabona ubundi bufasha bwo kugira ngo abe hariya hantu, kandi mwabonye ko hariya hantu ari iwabo.
Gusa muri uyu murenge wa Musanze si mu kagali ka Cyabagarura havugwa nyakatsi gusa, Cyabagarura ni akagari kagizwe ni midugudu 10 gatuwe n’abaturage 15,175.
















