Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo baravuga ikibaya cya Mugogo gikomeje kubateza igihombo bitewe nuko bahingamo imyaka ikarengerwa n’amazi, bagasaba ko hashakwa igisubizo kirambye.
Hashize imyaka ine iki kibaya gifite ubuso bungana na Ha 79 gitunganyijwe ndetse cyashowemo asaga miliyoni 300 gusa iyo urebye uburyo amazi akomeje kucyuzura ubona nta gisubizo kiraboneka.
Abahinzi baganiye na Mamaurwagasabo bavuze ko bakomeje guhombywa n’iki kibaya kandi aricyo baba bitezeho imibereho.
Uwayezu yagize ati: "Ubu muri aya mezi tugiye kwinjiramo ni imvura gusa, imyaka yacu irahatikirira kandi murabona ko aya mazi aturuka mu mugezi wa Kinoni muri Nyabihu agatwara imyaka yacu, muri 2020 nibwo bari baje kuhakora ariko ntacyo byatanze, turasaba ko bashaka ingufu zindi iki kibaya kigatunganywa kuko twakuragamo umusaruro wose."
Undi muturage witwa Nzayisenga yagize ati: "Iki kibaya gitunze imiryango myinshi, mu minsi ishize bari bagikoze twabonye umusaruro ariko ubu byongeye gusubira irudubi, twahingagamo ibigori bikera neza, ariko ubu nta musaruro. Ubu buri wese asigaye ahingamo ibyo yiboneye bitewe nuko guhuza bitashoboka, bazaze bayobye aya mazi turebe ko twagira icyo turamura."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, Ndayambaje Kalima Augustin yavuze ko harimo kongera gukorwa inyigo kugira ngo iki kibaya cya Mugogo cyongere gituganywe ku buryo burambye.
Yagize ati: "Imirimo yo gutunganya kiriya kibaya irakorwa buri munsi, ngira ngo barabizi, hari n’indi nyigo irimo gukorwa yo gufata ariya mazi mu buryo bw’igihe kirambye; habayeho kwiyongera kw’imvura bituma n’amazi ajya muri kiriya kibaya ari menshi cyane ariko ubuyobozi ntabwo bwicaye, ikigo Rwanda water board ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo gukora inyigo yo gufata ariya mazi."
Ku rundi ruhande umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi avuga ko icyo barimo gukora ari ugukumira ariya mazi kugira ngo atongera gusendera akajya mu ngo z’abaturage cyangwa se ngo yongere kuzura kiriya kibaya cya Mugogo 100%.
Muri iki kibaya bashyizemo abakozi bahoraho barenga 100 bo gusibura imiyoboro y’amazi kugira ngo abaturage bongere bahinge, ibintu nabwo ubona bitwara amafaranga menshi Kandi bidatanga umuti urambye.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















