Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Musanze: Bari kwirukana indaya zitwara abagabo zigasenya ingo

Thursday 9 June 2022
    Yasomwe na

Ynditswe na Mutungirehe Samuel

Ubuyobozi bwo mu murenge wa Muhoza, mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bwafashe icyemezo cyo kwirukana abakobwa n’abagore bakora uburaya bakararura, bagatwara abagabo b’abandi bagore bigateza umutekano muke.

Abagore basanzwe bubatse muri aka karere bavuga ko basigaye babona uko iterambere ry’umugi wabo rirushaho kuzamuka ari nako basigaye babona amasura mashya y’abakobwa n’abagore muri uwo mugi bazwi nk’indaya ariko zikaba zibatwarira abagabo bikabasenyera ingo.

Iyi nzu yabereyemo rwaserera ubwo umugore yasangaga umugabo we yaraye ku ndaya yamumeseye n’imyenda

Umwe yagize ati, “Nkubu usanga umugabo wawe bamutwaye, kiba ari ikibazo gikomeye, uba utekereza uti umugabo wa runaka ko bamutwaye nanjye uwanjye ejo bamujyana.”

Undi yagize ati, “Impamvu gihangayikishije, tuvuge wifitiye umugabo, yaragukunze muribanira, none ujye kubona ubone kabutindi iturutse iyo utazi ubone iramujyanye, ubwio se wowe wakishima? Icyo baturusha ni ukugenda bambaye ubusa, naho ubundi nta kindi kintu badusumbya.”

Aba bagore bavuga ko indaya iza ikagurira inzoga umugabo ishaka, yamara kumusindisha ikamutwara amafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, agira inama abagabo kutagana indaya kuko bigira ingaruka nyinshi ku muryango usanzwe wifitiye amahoro n’umutekano.

Yagize ati, “Uwo bashakanye iyo abimenye byanze bikunze hari amakimbirane avuka. Iyo yagiyeyo ntabwo agenda ubusa, ajyanayo umutungo wagatunze umuryango, wagateje imbere umuryango.”

Aba babyeyi basanzwe bubatse bavuga ko ubuyobozi bwashyiramo imbaraga bukirukana izo ndaya bikiri mu maguru mashya kuko ziza guteza ibibazo bitandukanye mu mibanire y”ingo bidindize byinshi mu iterambere ry’ingo.

Abagore ba Musanze bavuga ko ntacyo izo ndaya zigbarusha usibye kwambara ubusa no gusinda

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru