Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Bashimiye Umuryango RPF Inkotanyi ukomeje kubaba hafi

Sunday 4 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Musanze barashimira umuryango wa RPF Inkotanyi ukomeje kubaba hafi mu mibereho ya buri munsi.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena 2023 ubwo Urugaga rw’abagore n’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru bibukaga abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muhango hanabaye igikorwa cyo kuremera bamwe mu barokotse Jenoside barimo abakora ubucuruzi buciriritse n’abandi.

Nyirahabimana Chantal, umwe mu baremewe yashimiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bamutekerejeho, ashimingira ko iyo batagira uyu muryango baba nta numwe wasigaye.

Yagize ati: "Ndashimira aba babyeyi badutekerejeho, nari nsanzwe ncuruza ibitoki mu isoko ariko kuba bamfashije bigiye kunyongerera igishoro. Inkotanyi ni ubuzima bwacu, zaturokoye muri Jenoside, ntituzigera dutatira igihango dufitanye na Paul Kagame ukomeje kutugeza ku iterambere."

Undi muturage waremewe witwa Twagirimana Faustin Gacinya ukiri urubyiruko, avuga ko kuba bamuremeye bigiye kongera ubucuruzi bwe bwo gukora isabune.

Yagize ati: "Ibyo bandemeye uyu munsi bigiye kwiyongera mubyo nsanzwe nkora nk’urubyiruko mbyagure ndetse kuba abanyarwanda twese dutuje dutekanye tubikesha RPF Inkotanyi; bari urubyiruko bakora ibyo abakuru bari banze gukora, baritanga, ubu rero natwe turashima ko twasubijwe agaciro mu gihugu cyacu."

Perezidante w’urugaga rw’abagore mu muryango wa RPF Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, Mujawayezu Leonie avuga iyo bateguye iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside baba bashaka kwifatanya no guhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubahumuriza.

Agira ati: "Iyo duteguye iki gikorwa tugitegura tugamije guhumuriza no kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse tubabwira ko RPF Inkotanyi ihari ntaho yagiye, ku buryo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi."

Mujawayezu yakomeje asaba ababyeyi kurera batoza abana babo urukundo, babigisha kugira ubumwe ndetse barwanya icyaricyo cyose cyakongera guhembera amacakubiri mu Banyarwanda.

Chairperson w’Umuryango RPF Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, akaba na Guverineri wayo, yashimiye abateguye iki gikorwa asaba ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside babyigisha n’abakiri bato.

Ati: "Ndasaba ababyeyi mwese muri hano kugira ngo mukomeze mugaragaze uruhare rwanyu mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, ibi kandi mukwiye no gukomeza kubyigisha abakiri bato."

Abaremewe ni abagore batatu bakora imirimo itandukanye ndetse n’urubyiruko rukora amasabune. Ibyo bahawe byo kubafasha kwiteza imbere byose bifite agaciro karenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Babanje gukora urugendo rwatangiriye ku biro bw’umurenge wa Muhoza berekeza ku Rwibutso rw’akarere ka Musanze mu cyahoze ari "courd’Appel Ruhengeri" rushyinguyemo Abatutsi basaga 800 bamwe biciwe mu cyumba cy’iburanisha bari bazi ko baje kuhashakira ubuhungiro birangira babishe urw’agashinyaguro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru