Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Batewe impungenge n’imisoro igiye kubasubiza ku isuka

Thursday 16 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Bamwe mu bakorera mu isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri riherereye mu karere ka Musanze bavuga ko nubwo barimo kwitegura kwimurwa bajyanwa aho isoko rigiye kwimurirwa,ariko batewe impungenge n’imisoro iri hejuru ikaba igiye gutuma bamwe gusubira ku isuka kandi bari bitunze ndetse n’imiryango yabo.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yaganiraga n’aba bacuruzi bakorera muri iryo soko, bagarutse kuri byinshi bibateye inkeke aho bavuga ko nubwo barimo gushaka amaseta ari hahandi nyuma y’igihe gito baza gutaha.

Mukarugwiza, ni izina twahaye uyu mucuruzi ku bw’umutekano we, yagize ati: "Njyewe nakoreraga muri iri soko ariko ndabona amaherezo ngiye gusubira guca inshuro pe! Kuko amakuru dufite ni uko imisoro twishyuraga yiyongereye, ubwo rero ndabona haza gukora umugabo hagasiba undi, rubanda rugufi ntibiri butworohere."

Undi mucuruzi w’umugabo nawe yagize ati: "Njyewe maze imyaka igera ku 10 nkorera mu isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri, igisima twishyuraga amafaranga 6000frws ku kwezi none ngo byabaye 15.000fws kandi ugereranyije n’uko ibibanza twakoreragaho bingana ibyo bari kuduha ni bito cyane, ariko kuba ari bito sicyo kibazo ahubwo ikibazo ni izamurwa ry’imiso; iyo turebye tubona ari nko kwirukana bamwe, ubanza bakeneye abafite igishoro kiri hejuru."

Ubuyobozi bw’isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri bwo ntibwemeranya n’ibyo abacuruzi bavuga, Umuyobozi waryo, Gasimba Kananura avuga ko impinduka zabaye zifite icyo zishingiyeho.

Yagize ati: "Kuri icyo kibazo cy’imisoro; mbere yuko ibiciro bijyaho habanje kuba inama rusange babaza ibibazo turabasobanurira turabyemeranya, ubwo rero sinzi umuntu wabona ko ari amananiza ibintu bigeze kure. Abacuruzi bangomba kumenya ni uko niba aho twakoreraga ari mu kwa leta aho twimukiye hakaba ari rwiyemezamirimo uhacunga urumva imisoro igomba kuzamuka."

Akomeza agira ati: "Ubundi twagerageje kugabanyisha ibiciro kuko aho tugiye kwimukira bifuzaga ko twajya dusora 20,000fw turagabanisha batwemerera ko twajya dutanga 15,000fws."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla atangaza ko iyimurwa ry’isoko rigamije inyungu n’iterambere ry’abaturange, akavuga ko ikijyanye n’izamuka ry’imiso atakizi ariko agiye kubikurikirana.

Yagize ati:"Ibikorwa byose bikorwa mu nyungu z’abaturage, ikijyanye n’imisoro abaturage batishimiye ngiye kugikurikirana kuko nta makuru ngifiteho."

Isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri ryakoreragamo abacuruzi bagera ku 1000 rikaba rigiye kwimurirwa ahateganye na gare ya Musanze hagamijwe kuvugurura isoko ry’ibiribwa rya Kariyeri rikubakwa mu buryo bugezweho aho biteganijwe ko nyuma y’umwaka umwe rizaba ryuzuye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru