Yanditswe na Alice Umugiraneza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi mu Karre ka Musanze, Mukasano Gaudance, yatangaje ko yihaye intego yo kurandura ikiswe "Amavunja" mu murenge we akaba amateka muri uyu mwaka, abinyujije mu gitondo k’isuku agiye gufatanyamo n’abaturage.
Yabitangaje ubwo hatangizwaga icyumweru cyahiriwe isuku mu Ntara y’Amajyaruguru, abatuye mu Murenge wa Kimonyi, nabo biyemeza guhindura imyumvire ku bijyanye no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, bagaca ukubiri no kurwara amavunja asa n’ayanze gushira muri uyu murenge.
Umurenge wa Kimonyi ni umurenge mu gihugu uzwiho kutabura umuturage urwaye amavunja uko imyaka ishira indi igataha.
Gitifu Mukasano Gaudance, yavuze ko nanubu muri uyu murenge hakirimo abarwaye amavunja, ariko agiye gufatanya n’abaturage, abayobozi bose bakabasanga iwabo mu ngo igitondo cy’isuku kigaca umwanda mu baturage.
Yagize ati "Nta banga, uyu murenge wa Kimonyi wakunze kuvugwamo uburwayi bw’amavunja, na n’ubu kandi harimo bamwe bakirangwaho ubu burwayi. Iki ni ikibazo njyewe ubwanjye nk’umunyamanga Nshingwabikorwa wa Kimonyi mfatanije n’abaturage, twiyemeje kugira iyi ndwara amateka."
Akomeza agira ati "Buri muyobozi w’umudugudu wo mu murenge wacu, ahereye ku buyobozi bw’isibo, yiyemeje kumenya amakuru ya buri muryango ku bijyanye n’imibereho ku isuku, harimo no guca burundu imvunja, nanjye ubwanjye ubu tuvugana hari imiryango nasuye mu gitondo, ntabwo tuzemera ko umuturage akura agenda acumbagira kubera uburwayi bw’amavunja, ni umuhigo kandi uyu mwaka nta vunja rizaba rirangwa muri Kimonyi."
Bamwe mu baturage bavuga ko iki cyumweru cyahariwe isuku kizasiga bamenye neza uko bahagaze mu isuku, urugo ku rundi, aho buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we mu guhangana n’umwanda, bareba niba hari abakirwaye amavunja kimwe n’abakirarana n’amatungo.
Mukamana Donatile yagize ati: "Mu by’ukuri turashimira ubuyobozi bwacu bw’umurenge wacu budahwema kudushishikariza isuku muri rusange, aho baza mu ngo zacu batwereka uko isuku nyayo ikorwa, haba mu biraro ndetse no mu nzu dutuyemo."
Akomeza avuga ko na bo bahigiye kurandura ikitwa umwanda mu murenge wabo.
Yagize ati, "Natwe kuri ubu twahigiye imbere ubuyobozi bwacu, tubizeza ubufatanye ko tugiye gukomeza gushimangira iriya gahunda yiswe igitondo cy’isuku, nk’uko mu nsanganyamatsiko y’umurenge wacu bivuga ngo "Dukeneye: Kimonyi icyeye, itoshye, itekanye" kandi ibi byose ntitwabigeraho tudafite isuku."
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru nawe yasabye abaturage kurangwa n’isuku ku mubiri ndetse naho batuye.
Yagize ati:"Iki gikorwa ni ubukangurambaga, bukangurira abaturage b’Intara y’Amajyaruguru kwita ku isuku n’isukura; isuku kuri buri wese, isuku ku mubiri isuku aho dutuye, isuku ku bikoresho, ku myambaro ndetse no ku mubiri. Abaturage bose barakangurirwa kongera kwita ku isuku muri rusage.
Guverineri Nyirarugero nawe yafashe umweyo yerekera abaturage uko isuku ikorwa
Muri iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bw’isuku mu ntara y’Amajyaruguru hazakorwa isuku ku muhanda, mu ngo kandi hashyirwe imbaraga mu gitondo cy’isuku.



















