Yanditswe na Umugiraneza Alice
Abana bakora akazi ko mu rugo bo mu karere ka Musanze bavuga ko nubwo bisanze bari gukora ako kazi batarageza ku myaka y’ubukure ariko bahura n’ihohoterwa bakorerwa n’abakoresha babo ririmo no kwimwa amafaranga y’igihembo cy’akazi babyukiramo bakararamo mu gihe akazi ko mu rugo kari mu mirimo ibujijwe, ivuna umwana kubera ibyago ashobora guhiriramo nabyo.
Bamwe mu bana batinyutse bakaganira n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu kazi bakora, nko gukora ntibahembwe abakoresha babo bitwaje ko nta byangobwa bafite, nk’indangamuntu, guhezwa mu bipangu ntibemererwe gusohoka ngo hatagira umenya ko babamo, guhohoterwa bakagira ipfunwe ryo kubigaragaza.
Umwe muri bo twamuhaye izina rya Nyiramirimo ku bw’umutekano we, yavuze ko icyatumye ajya mu gukora akazi ko mu rugo ari ubuzima bubi yari abayeho mu rugo iwabo, bigatuma abura imyambaro, ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’ishuri.
Akomeza agira ati “Nuko mpitamo kuza gukora hano; ariko njya mpura n’imbogamizi nyinshi kuko hari igihe nkora simpebwe nkabura aho mbariza, cyane ko abantu bose bazi ko ndi umuvandimwe wa mabuja kuko ni ko agenda avuga, urumva ko ntacyo warenzaho."
Undi nawe yagize ati "Njyewe aho nabanje gukora bajyaga bahora bamfungiranye mu gipangu kugeza aho namaze hafi amezi 3 ntasohoka, nirirwa nkora akazi, basanga nasohotse igipangu bakenda kumpitana, mbonye bindambiye ndatoroka."
Umwe mu bakoresha abana bato imirimo yo mu rugo yavuze ko atavugana n’itangazamakuru.
Hari ababyeyi bavuga ko kuba hari abatuma abana babo batajya mu ishuri bituma babakoresha imirimo ivunanye.
Mukankuranga Daphrose, ni umubyeyi utuye mu murenge wa Muhoza, yagize ati "Njyewe ubwanjye numva abakoresha abana batarageza imyaka y’ubukure bagatuma bava mu mashuri hajya habaho ibihano kuwo bigaragaye ko akoresha bene uwo mwana."
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze butangaza ko ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo yo mu ngo bukizi.
Ramuli Jeanvier, ni umuyobozi wa karere ka Musanze yagize ati "Icyo kibazo turakizi ko kijya kibaho, kijya gikorwa ariko icyo tuzi ni uko ari amakosa. Tujya dukora ubukangurambaga butandukanye ko iyo mirimo itagenewe abana bari muri icyo kigero, bagambo gusubira mu mashuri kuko hari komite ku rwego rw’akarere ishinzwe kurwanya imirimo ikoreshwa abana ndetse no ku rwego rw’imirenge. Ibyo bikorwa bijyabikorwa aho bagenda basura ingo bareba ko nta mirimo ikoreshwa abana."
Yakomeje avuga ko nk’akarere bari bataragera ku kigero cyo gutanga ibihano, yagize ati "Icyo dukora ni uko aho uwo mwana asanzwe ako ako kazo abari bamufite bihanangirizwa, umwana agakurwayo agahuzwa n’ababyeyi hanyuma ababyeyi bagahabwa inshingano zo gusubiza umwana ku ishuri."
Mu bushakashatsi bwa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, bwasohotse muri Gicurasi, 2020 bwagaragaje ko impamvu za mbere abana bakoreshwa imirimo ivunanye ahanini biterwa n’ubukene butuma bajya gushaka aho bakora bikarangira bagiye mu mirimo itajyanye n’Ikigero barimo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 421 mu turere 11 aho wasangaga abenshi bava mu ngo ziri mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri cy’ubudehe.
Muri 421 bakozweho ubushakashatsi abarenga 90% bakora imirimo yo mu rugo bahembwa, umubare munini wabo akaba ari abakobwa.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko mu bana bakoreshwa imirimo yo mu rugo batagejeje igihe, 98% ni abakobwa muri bo abahembwa bakaba 72% abandi baba bakora mu miryango aho byitwa gufasha ababyeyi.
Itegeko ry’umurimo ryo mu 2018 mu ngingo ya 5 ivuga ko imyaka fatizo yo gutangira gutangira gukora akazi ari cumi n’itandatu (16).
Rikomeza risobanura ko icyakora, umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu (13) na cumi n’itanu (15) yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo.
Ibihano ku bakoresha.
Ibiteganywa mu Itegeko no N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, umukoresha wo mu bigo byanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi azacibwa amande ari hagati y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) kugeza ku mafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda (1,000,000 Frw).
















