Hari bamwe mu bana bo mu karere ka Musanze bavuga ko akenshi bishora mu gukora uburaya bakavuga ko babitewe n’ubukene.
Ibi byagarutsweho ubwo umuryango nyarwanda ukora mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kurwanya ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ukanakorana bya hafi n’abari mu byiciro byihariye (ANSP+) barimo bahugura ibi byiciro bifite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umwe mu bakora uburaya wagiranye ikiganiro na mamaurwagasabo yagize ati: "Akenshi tuza gukora uburaya bitewe n’imibereho mibi, hari igihe uryamana n’umugabo mwumvikanye amafaranga aka kwambura, nagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri nza mu buraya ariko ntabwo nagira inama abandi bangavu gukora uyu mwuga ni mubi cyane."
Undi mwangavu yagize ukora uburaya yagize ati"Mfite imyaka 19,nkora uburaya kugira ngo mbona umuntunga, ubuzima bubi nibwo bwanzanye mu buraya, byibuze umugabo turyamanye anyishyura 5000rwf kuzamura ,Hari nuwo umara kuryamana nawe akakwambura bityo ,aka gukubita bitewe nuko aba akurusha imbaraga, ku munsi n’abagabo batanu nabakira atari uko mbikunze ahubwo ari ugushaka imibereho."
Uhagarariye abakora uburaya mu karere ka Musanze tutari buvuge izina yashimangiye ko umurenge atuyemo abana bato aribo barimo kwishora mu buraya, aho avuga ko benshi barimo gukururwa n’ubutunzi ,burimo telefone N’ibindi.
Ati: "Ninjye uhagarariye abakora uburaya mu karere ka Musanze, ariko abana bato nibo barimo gukora uburaya, kuko mu mirenge ntuyemo usanga abo bana b’abakobwa bato aribo bari mu tubare, bakajya gusambana n’abagabo babaruta benshi ngaganira nabo bakubwira ko babiterwa nubukene,ariko mbabwira ko ubukene butakabaye intandaro yo kwangiriza ubuzima bwabo, njye maze imyaka myinshi nkora uburaya ariko ntacyizaki kibamo, bakwiye kubireka."
Ubwo ibi byiciro byihariye bifite ibyago byo kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bahugurwaga beretswe ko hari indwara nyinshi zibategereje mu gihe baba badahindutse.
Ingabire Fatuma ni umuforomo ku kigo nderabuzima cya Muhoza avuga ko abakora uburaya muri aka Karere babapima buri mezi atatu, abana nabo baba barimo.
Ati: "Dukunze kubapima buri mezi atatu, kandi ntabwo twabura abantu 10 dusangana indwara ya (Mburugu) cyane niyo Dukunze kubona mu bakora uburaya, twakira abana bato bakora uburaya bibumbiye mu matsinda agera muri 5, impamvu batugaragariza ibashora mu buraya ngo n’imibereho mibi ijyanye n’ubukene, bamwe ngo ntabwo baba bafite aho kuba bityo bakajya kwishakishiriza bacuruza imibiri yabo., hari abo tugira inama yo kubireka nabo binaniye byibuze bagakoresha agakingirizo kugira ngo birinde ibyo birwara."
Umuforomo ku kigo nderabuzima cya Muhoza
Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko bamaze iminsi ibiri bahugura ibi byiciro byihariye ndetse ngo bafasha aba bakora uburaya mu mishinga itandukanye kugira ngo biteze imbere bahinduke.
Ati: "Twari dufite iminsi ibiri duhugura ibi byiciro byihariye ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Sida, n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, aba bantu baba bafite ubwandu buri hejuru bitewe nuko bahura n’abantu benshi, benshi bakubwira ko ubuzima bubi aribwo bubashora mu buraya , ariko ubufasha bwa mbere tubaha namahugurwa, tukabaha inkunga zo kwiteza imbere kugira bahindure imibereho yabo, tubasura kenshi tureba uburyo bakoresha iyo nkunga, ndetse tubashishikariza kureka uyu mwuga."
Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, Nizeyimana Jean Marie Vianney
Nizeyimana akomeza agira ati"Nibyo harimo abana bato bakora uburaya bafite imyaka 15, 16, kuzamura ,icyo dukora nka ANSP + turabahugura ko bakwiye kuva mu buraya , Ahubwo bagakora imishinga ishobora kubateza imbere."
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda hose abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314, igaragaza kandi ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA mu mubiri, muri Musanze abakora uburaya bose hamwe baragera ku bihumbi 3500.
Ikigero cy’ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko. Naho imibare y’Urugaga rw’abafite Virusi itera SIDA igaragaza ko bamaze kugira koperative 500 n’amashyirahamwe 756 byose bibafasha mu rugamba rw’iterambere.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















