Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: umurambo w’umusore wasanzwe muri santere ya Byangabo bikwekwa ko yishwe

Tuesday 20 May 2025
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Gisesero Mu murenge wa Busogo w’Akarere ka Musanze, ahazwi nko muri santere ya Byangabo ahagana saa 7h30’ za mugitondo babyutse basanga umurambo w’umusore witwa Iradukunda patience uri mu kigero cy’imyaka 27 yapfuye birakekwa ko yishwe.


Umurambo wa Patience wari ufite imyaka 27 wabonetse mu Byangabo.

Abaturage baganiriye na mamaurwagasabo TV bavuze uburyo basanze bimeze aho bavuga ko ashobora kuba yishwe ngo kubera ko ejo yari yiriwe ari muzima ndetse ngo saa 20h00’ z’ijoro bamubonye.


Nzamuye Tharcisse yagize ati ”Twabyutse tumenya amakuru ko umusore wacu witwa Iradukunda yishwe ariko turimo gukeka kubera ko ejo yari muzima ntakindi kibazo yarafite, ubwo inzego zigomba gukora iperereza hakamenyekana icyo yazize.”


Undi muturage yagize ati” Ejo naramubonye avuye kuvoma ntakibazo afite ariko dutunguwe no kumva Inkuru yincamugongo ko yapfuye, ariko bashakishe mu basore bakunze kugendana nawe kuko yahemukiwe baza kumujugunya hano.”


Abaturage bavuga ko ejo bamubonye ajya kuvoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Manzi Jean Pierre yemeje aya makuru asaba n’abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.


Ati”Ahagana saa 7h30’ za mugitondo hari umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 witwa Iradukunda Patience wasanzwe yitabye Imana aryamye ku nzu, mu karima k’ibishyimbo nta nibwo hahise hamenyekana uwariwe ariko uko abaturage bahageze, ababyeyi be nabo babonetse barahari ,Ibirimo kuvugwa ko yishwe harimo gukorwa iperereza mwabonye ko RIB Yahageze izatanga amakuru yimpamo, Mbere na mbere turihanganisha umuryango we, Ndetse turasaba abaturage kujya batanga Amakuru ku gihe bakayaha abayobozi ndetse na polisi.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Manzi Jean Pierre.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yagize ati

”Twabimenye Kuwa 20/05/2025
Saa 07:30hrs Akarere ka Musanze
Umurenge wa Busongo Akagali kaGisesero Umudugudu wa Gahanga Ahavuzwe haruguru habonetse Umurambo w’Umusore witwa Iradukunda Patience27 yrs Mwene Muramutsa Aloys 49 yrs na Mujawamariya Béatrice 47 yrs batuye mu mudugudu wa Jabiro
Akagali ka Gisesero Umurenge wa BUSOGO Akarere ka Musanze.


Yakomeje agira ati”Kugeza ubu ntiharamentekana icyamwishe
Hatangiye iperereza kucyateye urupfu rwa nyakwigendera
Umurambo woherejwe kubitaro bya Ruhengeri gukorerwa Autopsy.”


Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco.

Mujawamaliya nyina wa nyakwigendera,yavuzeko amuheruka kuwa 19/05/2025; isaa 8:00hrs z’umugoroba.


Kugeza ubu ntiharamentekana icyamwishe.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru